1 Pet 5

Inshingano y’abakuru b’Itorero n’abasore

1 Aya magambo ndayahuguza abakuru b’Itorero bo muri mwe, kuko nanjye ndi umukuru mugenzi wanyu, n’umugabo wo guhamya imibabaro ya Kristo kandi mfatanije namwe ubwiza buzahishurwa.

2 Muragire umukumbi w’Imana wo muri mwe mutawurinda nk’abahatwa, ahubwo muwurinde mubikunze nk’uko Imana ishaka atari ku bwo kwifuza indamu mbi, ahubwo ku bw’umutima ukunze

3 kandi mudasa n’abatwaza igitugu abo mwagabanijwe, ahubwo mube ibyitegererezo by’umukumbi.

4 Kandi Umutahiza naboneka, muzahabwa ikamba ry’ubugingo ritangirika.

5 Namwe basore mugandukire abakuru. Mwese mukenyere kwicisha bugufi kugira ngo mukorerane, kuko Imana irwanya abibone naho abicisha bugufi ikabahera ubuntu.

6 Nuko mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana, kugira ngo ibashyire hejuru mu gihe gikwiriye.

7 Muyikoreze amaganya yanyu yose, kuko yita kuri mwe.

8 Mwirinde ibisindisha mube maso, kuko umurezi wanyu Satani azerera nk’intare yivuga ashaka uwo aconshomera.

9 Mumurwanye mushikamye kandi mufite kwizera gukomeye, muzi yuko bene Data bari mu isi muhuje imibabaro.

10 Kandi Imana igira ubuntu bwose yabahamagariye ubwiza bwayo buhoraho buri muri Kristo, izabatunganya rwose ubwayo ibakomeze, ibongerere imbaraga nimumara kubabazwa akanya gato.

11 Icyubahiro n’ubutware bibe ibyayo iteka ryose. Amen.

12 Mbandikiye uru rwandiko rw’amagambo make, rwanditswe n’ukuboko kwa Siluwano, mwene Data wo kwizerwa, uko ntekereza mbahugura, mpamya, yuko ubuntu bw’Imana navuze ari ubw’ukuri, nimubuhagararemo mushikamye.

13 Itorero ry’i Babuloni ry’abatoranijwe nkamwe rirabatashya, na Mariko umwana wanjye na we arabatashya.

14 Mutashyanishe guhoberana k’urukundo.

Amahoro abe muri mwe mwese abari muri Kristo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 5 =