1 Sam 8

Abantu bisabira umwami

1 Samweli amaze gusaza, agira abahungu be abacamanza b’Abisirayeli.

2 Imfura ye yitwaga Yoweli, uw’ubuheta yitwaga Abiya. Bari abacamanza b’i Bērisheba.

3 Ariko abahungu be ntibagendana ingeso nk’ize, ahubwo bakiyobagiriza gukunda ibintu, bagahongerwa, bagaca urwa kibera.

4 Nuko abakuru ba Isirayeli bose baherako baraterana, basanga Samweli i Rama.

5 Baramubwira bati “Dore uri umusaza kandi abahungu bawe ntibagendana ingeso nk’izawe, none rero utwimikire umwami ajye aducira imanza nk’ayandi mahanga yose.”

6 Ariko iryo jambo ribabaza Samweli ubwo bavugaga bati “Uduhe umwami wo kujya aducira imanza.” Nuko Samweli abitura Uwiteka.

7 Maze Uwiteka abwira Samweli ati “Emerera abo bantu ibyo bagusabye byose kuko atari wowe banze, ahubwo ni jye banze ngo ntaba umwami wabo.

8 Barakugenza nk’uko bajyaga bangenza muri byose, uhereye umunsi nabakuriye muri Egiputa ukageza ubu. Baranyimūye bakorera izindi mana.

9 Nuko none ubemerere, ariko ubahamirize cyane, ubasobanurire uburyo umwami uzabategeka uko azabagenza.”

10 Nuko Samweli asobanurira abantu bamusabye umwami amagambo y’Uwiteka yose.

11 Aravuga ati “Uku ni ko umwami uzabategeka azabagenza: azatora abahungu banyu abatoraniriza gukora iby’amagare ye no kuba abo kugendera ku mafarashi be, azabagira abasibanira imbere y’amagare ye.

12 Kandi azabatoraniriza kuba abatware b’abantu igihumbi n’ab’abantu mirongo itanu, abandi azabagira abahinzi be n’abasaruzi be, n’abacuzi b’intwaro zo kurwanisha n’ab’ibyuma by’amagare ye.

13 Kandi azatorera abakobwa banyu gukora imibavu, no kuba abatetsi n’abavuzi b’imitsima.

14 Kandi azatora imirima yanyu n’inzabibu zanyu n’imyelayo yanyu, ibiruta ibindi ubwiza abihe abagaragu be.

15 Kandi azabaka amakoro y’igice kimwe mu icumi cy’imbuto zanyu n’icy’inzabibu zanyu, ayahe abatware be n’abagaragu be.

16 Kandi azabanyaga abagaragu banyu n’abaja banyu, n’amatungo yanyu y’inyamibwan’indogobe zanyu, abikoreshe imirimo ye.

17 Azenda igice kimwe mu icumi cy’amatungo yanyu, kandi muzaba abagaragu be.

18 Maze uwo munsi muzaborozwa n’uwo mwami mwitoranirije, ariko uwo munsi nta cyo Uwiteka azabasubiza.”

19 Ariko abantu banga kumvira Samweli baravuga bati “Biramaze, turashaka umwami wo kudutegeka

20 kugira ngo natwe duse n’andi mahanga yose, umwami wacu ajye aducira imanza, ajye atujya imbere aturengere mu ntambara zacu.”

21 Nuko Samweli amaze kumva amagambo y’abo bantu yose, abisubiriramo Uwiteka uko bingana.

22 Uwiteka asubiza Samweli ati “Bumvire, ubimikire umwami.”

Nuko Samweli abwira Abisirayeli ati “Umuntu wese nasubire mu mudugudu w’iwabo.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen + 1 =