1 Tim 3

Inshingano y’abepisikopi n’abadiyakoni

1 Iri jambo ni iryo kwizerwa ngo “Umuntu nashaka kuba umwepisikopi, aba yifuje umurimo mwiza.”

2 Nuko umwepisikopi akwiriye kuba inyangamugayo, no kuba umugabo w’umugore umwe, abe udakunda ibisindisha wirinda, ugira gahunda mu kubaho kwe, ukunda gucumbikira abashyitsi, ufite ubwenge bwo kwigisha,

3 utari umunywi wa vino cyangwa umunyarukoni, ahubwo abe umugwaneza utarwana, utari umukunzi w’impiya,

4 utegeka neza abo mu rugo rwe, agatera abana be kumvira no kubaha rwose.

5 (Mbese utazi gutegeka abo mu rugo rwe yabasha ate kurinda Itorero ry’Imana?)

6 Kandi ntakwiriye kuba uhindutse Umukristo vuba, kugira ngo atikakaza akagwa, agacirwa ho iteka Satani yaciriwe ho.

7 Kandi akwiriye gushimwa neza n’abo hanze, kugira ngo adahinyuka akagwa mu mutego wa Satani.

8 Kandi n’abadiyakoni na bo ni uko: bakwiriye kuba abitonda, batari intereganya cyangwa abamenyereye vino nyinshi bakifuza indamu mbi,

9 ahubwo bakomeze ubwiru bwo kwizera bafite imitima itabacira urubanza.

10 Bakwiriye kubanza kugeragezwa, maze nibatabaho umugayo babone gukora umurimo w’ubudiyakoni.

11 N’abadiyakonikazina bo ni uko: babe abitonda, abatabeshyera abandi, abadakunda ibisindisha, bakiranuka muri byose.

12 Abadiyakoni babe abagabo b’umugore umwe, bategeka neza abana babo n’abo mu ngo zabo.

13 Kuko abakora neza uwo murimo w’ubudiyakoni bibonera umwanya w’icyubahiro mwiza, n’ubushizi bw’amanga bwinshi bwo kwizeraYesu Kristo.

14 Nkwandikiye ibyo, niringiye ko nzaza kugusūra vuba,

15 kandi mbikwandikiriye kugira ngo, nintinda, uzamenye ibikwiriye kugenzerezwa mu nzu y’Imana ari yo Torero ry’Imana ihoraho, ari na yo inkingi y’ukuri igushyigikiye.

16 Si ugushidikanya, ubwiru bw’ubumana burakomeye cyane: Imana kwerekanwa ifite umubiri, ikagaragara ko ari umukiranutsi mu mwuka, ikabonwa n’abamarayika, ikamamazwa mu banyamahanga, ikizerwa mu isi, ikazamurwa igahabwa ubwiza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 5 =