1 Tim 2

Ibyo gusabira abantu bose

1 Irya mbere ya byose ndaguhugurira kwingingira abantu bose, no kubasengera no kubasabira no kubashimira,

2 ariko cyane cyane abami n’abatware bose kugira ngo duhore mu mahoro tutabona ibyago, twubaha Imana kandi twitonda rwose.

3 Ibyo ni byo byiza byemerwa imbere y’Imana Umukiza wacu,

4 ishaka ko abantu bose bakizwa bakamenya ukuri.

5 Kuko hariho Imana imwe, kandi hariho Umuhuza umwe w’Imana n’abantu, na we ni umuntu, ari we Yesu Kristo

6 witangiye kuba incungu ya bose. Ibyo byahamijwe mu gihe cyabyo,

7 ari cyo cyatumye nshyirirwaho kuba umubwiriza n’intumwa (ndavuga ukuri, simbeshya) n’umwigisha wo kwigisha abanyamahanga kwizera n’ukuri.

8 Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka.

Inshingano y’abagore

9 Kandi n’abagore ni uko ndashaka ko bambara imyambaro ikwiriye, bakagira isoni birinda, kandi batirimbisha kuboha umusatsi, cyangwa izahabu cyangwa imaragarita, cyangwa imyenda y’igiciro cyinshi,

10 ahubwo birimbishishe imirimo y’ingeso nziza nk’uko bikwiriye abagore bavuga yuko bubaha Imana.

11 Umugore yigane ituza aganduke rwose,

12 kuko nanga ko umugore yigisha cyangwa ngo ategeke umugabo, ahubwo agire ituza

13 kuko Adamu ari we wabanje kuremwa nyuma hagakurikiraho Eva.

14 Kandi Adamu si we wayobejwe, ahubwo umugore ni we wayobejwe rwose, ahinduka umunyabicumuro.

15 Nyamara abagore bazakizwa mu ibyaranibakomeza kwizera, bakagira urukundo no kwera, bakirinda.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + two =