1 Tim 5

Ibyo guhugurana ubugwaneza

1 Ntugacyahe umukuru ahubwo umuhugure nka so n’abasore ubahugure nka bene so,

2 abagore bakuru ubahugure nka ba nyoko, n’abagore bakiri bato n’abakobwa ubahugure nka bashiki bawe, ufite umutima utunganye rwose.

Ibyerekeye abapfakazi

3 Wubahe abapfakazi bari abapfakazi by’ukuri.

4 Ariko umupfakazi niba afite abana cyangwa abuzukuru, babanze kwiga kubaha abo mu muryango wabo no kwitura ababyeyi babo ibibakwiriye, kuko ibyo ari byo bishimwa imbere y’Imana.

5 Umupfakazi by’ukuri usigaye wenyine yiringira Imana, akomeza kwinginga no gusenga ku manywa na nijoro,

6 ariko uwidamararira aba apfuye ahagaze.

7 Ubategeke ibyo kugira ngo batabaho umugayo.

8 Ariko niba umuntu adatunga abe cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’utizera.

9 Ntihakagire umupfakazi wandikwa, keretse amaze imyaka mirongo itandatu avutse akaba yarashyingiwe umugabo umwe gusa,

10 agashimirwa imirimo myiza: niba yarareraga abana, yaracumbikiraga abashyitsi, yarozaga ibirenge by’abera, yarafashaga abababaye, agashishikarira gukurikiza imirimo myiza yose.

11 Ariko abapfakazi bato ntukemereko bandikwa, kuko iyo bamaze kwidamararira baharika Kristo bakifuza gucyurwa,

12 bakagibwaho n’urubanza kuko bavuye mu isezerano ryabo rya mbere.

13 Kandi uretse ibyo, biga no kugira ubute, bakagenda imihana; nyamara si abanyabute gusa, ahubwo kandi ni n’abanyamazimwe na ba kazitereyemo, bavuga ibidakwiriye.

14 Ni cyo gituma nshaka ko abapfakazi bato bashyingirwa, bakabyara abana, bagategeka ingo zabo, ntibahe abanzi urwitwazo rwo kudutuka;

15 kuko n’ubu bamwe bamaze guteshuka inzira, ngo bakurikize Satani.

16 Nihagira uwizera w’umugabo cyangwa w’umugore ufite indushyi z’abapfakazi, abafashe, kugira ngo Itorero ritaremererwa, ahubwo ribone uko rifasha abapfakazi nyakuri.

Abakuru b’Itorero, n’inama Pawulo agira Timoteyo

17 Abakuru b’Itorero batwara neza batekerezwe ko bakwiriye guhabwa icyubahiro incuro ebyiri, ariko cyane cyane abarushywa no kuvuga ijambo ry’Imana no kwigisha,

18 kuko ibyanditswe bivuga ngo “Ntugahambire umunwa w’inka ihonyōra”, kandi ngo “Umukozi akwiriye guhembwa.”

19 Ntukemere ikirego ku mukuru hatariho abagabo babiri cyangwa batatu.

20 Abakora ibyaha ubahanire mu maso ya bose, kugira ngo abandi na bo batinye.

21 Ndakwihanangiririza imbere y’Imana na Yesu Kristo n’abamarayika batoranijwe, kugira ngo witondere ibyo udaca urw’umwe cyangwa ngo ugire ubwo uca urwa kibera.

22 Ntukihutire kugira uwo urambikaho ibiganza kandi ntugafatanye n’ibyaha by’abandi, ahubwo wirindire kuba intungane.

23 Uhereye none reka kunywa amazi gusa, ahubwo unywe vino nke ku bw’inda yawe kuko urwaragura.

24 Ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza, naho iby’abandi bizagaragara hanyuma.

25 Uko ni ko n’imirimo myiza igaragara hakiri kare, ndetse n’itagaragara na yo ntishobora guhishwa iteka.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 5 =