1 Tim 6

Inshingano y’abagaragu

1 Abagaragu b’imbata bajye batekereza ko ba shebuja bakwiriye kubahwa rwose, kugira ngo izina ry’Imana n’inyigisho zacu bidatukwa.

2 Kandi abafite ba shebuja bizera be kubasuzuguzwa n’uko ari bene Data, ahubwo barusheho kubakorera kuko abagirirwa uwo mumaro ari abizera n’abakundwa.

Ujye wigisha ibyo ubibahugure.

Imbuzi n’inama zitari zimwe

3 Nihagira uwigisha ukundi ntiyemere amagambo mazima y’Umwami wacu Yesu Kristo, n’ibyigisho bihura no kubaha Imana,

4 aba yikakarije kwihimbaza ari nta cyo azi, ahubwo ashishikazwa no kubaza ibibazo, akagira n’intambara z’amagambo zivamo ishyari n’intonganya, n’ibitutsi no gukeka ibibi,

5 n’impaka z’abantu bononekaye ubwenge bakamyemo ukuri, bibwira yuko kubaha Imana ari inzira yo kubona indamu.

6 Icyakora koko kubaha Imana iyo gufatanije no kugira umutima unyuzwe kuvamo inyungu nyinshi,

7 kuko ari nta cyo twazanye mu isi kandi nta cyo tuzabasha kuyivanamo.

8 Ariko ubwo dufite ibyo kurya n’imyambaro biduhagije tunyurwe na byo,

9 kuko abifuza kuba abatunzi bagwa mu moshya no mu mutego, no mu irari ryinshi ry’ubupfu ryangiza, rikaroha abantu mu bibahenebereza bikabarimbuza.

10 Kuko gukunda impiya ari umuzi w’ibibi byose, hariho abantu bamwe bazirarikiye barayoba, bava mu byo kwizera bihandisha imibabaro myinshi.

11 Ariko wowe ho muntu w’Imana ujye uhunga ibyo, ahubwo ukurikize gukiranuka, kubaha Imana, kwizera, urukundo, kwihangana n’ubugwaneza.

12 Ujye urwana intambara nziza yo kwizera usingire ubugingo buhoraho, ubwo wahamagariwe ukabwaturira kwatura kwiza imbere y’abahamya benshi.

13 Ndakwihanangiririza mu maso y’Imana ibeshaho byose, no mu maso ya Kristo Yesu wahamije kwatura kwiza imbere ya Pontiyo Pilato,

14 witondere itegeko, ntugire ikizinga habe n’umugayo, kugeza ku kuboneka k’Umwami wacu Yesu Kristo,

15 kuzerekanwa mu gihe cyako n’Iyo ifite ubutware yonyine ihiriwe, ari yo Mwami w’abami n’Umutware utwara abatware.

16 Ni yo yonyine ifite kudapfa, iba mu mucyo utegerwa: nta muntu wigeze kuyireba kandi nta wabasha kuyireba. Icyubahiro n’ubutware budashira bibe ibyayo, Amen.

17 Wihanangirize abatunzi bo mu by’iki gihe, kugira ngo be kwibona cyangwa kwiringira ubutunzi butari ubwo kwizigirwa, ahubwo biringire Imana iduha byose itimana ngo tubinezererwe,

18 kandi bakore ibyiza babe abatunzi ku mirimo myiza, babe abanyabuntu bakunda gutanga,

19 bibikire ubutunzi buzaba urufatiro rwiza mu gihe kizaza, kugira ngo babone uko basingira ubugingo nyakuri.

20 Timoteyo we, ujye urinda icyo wagabiwe uzibukire amagambo adakwiriye kandi atagira umumaro, n’ingirwabwenge zirwanya iby’Imana.

21 Hariho abantu bivuga ko babufite, bikaba byarabateye kuyoba bakava mu byo kwizerwa.

Ubuntu bubane namwe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =