1 Yh 1

Jambo ahinduka umuntu

1 Uwahozeho uhereye mbere na mbere, uwo twumvise, uwo twiboneye n’amaso yacu, kandi uwo twitegereje intoki zacu zikamukoraho, ari we Jambo ry’ubugingo

2 kandi ubwo Bugingo bwarerekanywe turabubona, turabuhamya kandi none turababwira iby’ubwo Bugingo buhoraho, bwahoranye na Data wa twese tukabwerekwa.

3 Ibyo twabonye tukabyumva ni byo tubabwira kugira ngo namwe mufatanye natwe, kuko ubwacu dufatanije na Data wa twese n’Umwana we Yesu Kristo.

4 Ibyo ni byo tubandikiye, kugira ngo umunezero wanyuube mwinshi.

Utagendera mu mucyo w’Imana nta sano afitanye na yo

5 Ubu ni bwo butumwa twumvise buvuye kuri we tukabubabwira, yuko Imana ari umucyo kandi ko muri yo hatari umwijima na muke.

6 Nituvuga yuko dufatanije na yo tukagendera mu mwijima, tuba tubeshye tudakurikiza ukuri,

7 ariko rero iyo tugendeye mu mucyo nk’uko na yo iri mu mucyo, tuba dufatanije ubwacu kandi amaraso ya Yesu Umwana wayo atwezaho ibyaha byose.

Kwatura ibyaha byacu no kubibabarirwa

8 Nituvuga yuko ari nta cyaha dufite tuba twishutse, ukuri kuba kutari muri twe.

9 Ariko nitwatura ibyaha byacu, ni yo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.

10 Nituvuga yuko ari nta cyaha twakoze tuba tuyise umunyabinyoma, kandi n’ijambo ryayo ntiriba riri muri twe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − 5 =