1 Yh 2

1 Bana banjye bato, mbandikiriye ibyo kugira ngo mudakora icyaha. Icyakora nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo ukiranuka.

2 Uwo ni we mpongano y’ibyaha byacu, nyamara si ibyaha byacu gusa ahubwo ni iby’abari mu isi bose.

Ibyo kwitondera amategeko

3 Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye.

4 Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we.

5 Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we,

6 kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.

7 Bakundwa, si itegeko rishya mbandikiye ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwahoranye mbere na mbere. Iryo tegeko rya kera ni ryo rya jambo mwumvise.

8 Ariko kandi ndabandikira itegeko rishya, ari ryo ry’ukuri kuri we no kuri mwe, kuko umwijima ushize, umucyo w’ukuri ukaba umaze kurasa.

9 Uvuga ko ari mu mucyo akanga mwene Se, aracyari mu mwijima na bugingo n’ubu.

10 Ukunda mwene Se aguma mu mucyo, nta kigusha kiri muri we,

11 naho uwanga mwene Se ari mu mwijima kandi agendera mu mwijima, ntazi aho ajya kuko umwijima wamuhumye.

12 Ndabandikiye bana bato, kuko ibyaha byanyu mwabibabariwe ku bw’izina rye.

13 Namwe ba se, ndabandikiye kuko mwamenye uwahereye mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mwanesheje Umubi. Ndabandikiye bana bato, kuko mwamenye Data wa twese.

14 Ndabandikiye ba se, kuko mwamenye uwahozeho mbere na mbere. Ndabandikiye basore, kuko mufite imbaraga kandi ijambo ry’Imana rikaguma muri mwe, mukaba mwaranesheje wa Mubi.

15 Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we,

16 kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi.

17 Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.

Ibya Antikristo

18 Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antikristoazaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye.

19 Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko icyatumye biba bityo ni ukugira ngo bagaragare ko atari abacu rwose.

20 Nyamara mwebweho mwasīzwe n’Uwera kandi muzi byose.

21 Simbandikiriye ko mutazi ukuri, ahubwo ni uko mukuzi kandi kuko ari nta binyoma biva mu kuri.

22 Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we, ni we Antikristo.

23 Umuntu wese uhakana uwo Mwana ntafite na Se, uwemera uwo mwana ni we ufite na Se.

24 Mureke icyo mwumvise uhereye mbere na mbere kigume muri mwe, kuko icyo mwumvise uhereye mbere na mbere nikiguma muri mwe, namwe muzaguma muri uwo Mwana no muri Se.

25 Iri ni ryo sezerano yadusezeranije: ni ubugingo buhoraho.

26 Ibyo mbibandikiriye ababayobya,

27 kuko gusīgwa mwasīzwe na we kuguma muri mwe, ari cyo gituma mutagomba umuntu wo kubigisha, kandi nk’uko uko gusīga kwe kubigisha byose kukaba ari uk’ukuri atari ibinyoma, kandi nk’uko kwabigishije mube ari ko muguma muri we.

28 Na none bana bato, mugume muri we, kugira ngo niyerekanwa tuzabone uko dutinyuka, tutabebera imbere ye ubwo azaza.

29 Ubwo muzi ko ari umukiranutsi, mumenye n’uko umuntu wese ukiranuka yabyawe na we.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =