2 Amateka 1

Salomo asaba ubwenge

1 Nuko Salomo mwene Dawidi akomezwa mu bwami bwe, Uwiteka Imana ye ibana na we, iramukuza cyane.

2 Salomo ategeka Abisirayeli bose, abatware batwara ibihumbi n’abatwara amagana, n’abacamanza n’ibikomangoma byose byo mu Isirayeli hose, n’abatware b’amazu ya ba sekuruza.

3 Nuko Salomo ajyana n’iteraniro ryose bajya ku kanunga k’i Gibeyoni, kuko aho ari ho ihema ry’ibonaniro ry’Imana ryabaga, iryo Mose umugaragu w’Uwiteka yakoreye mu butayu.

4 Ariko isanduku y’Imana Dawidi yari yarayizamuye, ayikura i Kiriyati Yeyarimu ayijyana aho yayitunganirije, kuko yari yayibambiye ihema i Yerusalemu.

5 Ariko icyotero cy’umuringa, cyakozwe na Besaleli mwene Uri mwene Huri, cyabaga imbere y’ubuturo bw’Uwiteka. Aho ni ho Salomo n’iteraniro bajyaga ngo bashake Uwiteka.

6 Nuko Salomo aherako ajya ku cyotero cy’umuringa imbere y’Uwiteka, cyabaga imbere y’ihema ry’ibonaniro, agitambiraho ibitambo byoswa igihumbi.

7 Mu ijoro ry’uwo munsi Imana ibonekera Salomo, iramubwira iti “Nsaba icyo ushaka nkiguhe.”

8 Salomo asubiza Uwiteka ati “Wagiriye data Dawidi imbabazi nyinshi, ungira umwami mu cyimbo cye.

9 None Uwiteka Mana, isezerano wasezeranije data Dawidi rikomezwe, kuko ungize umwami w’abantu bangana n’umukungugu w’isi ubwinshi.

10 Nuko rero none ndagusaba kumpa ubwenge n’ubuhanga, kugira ngo ntambagire igihugu cyanjye niyereke abantu. Ni nde wabasha gucira imanza abantu bawe bangana batyo?”

11 Imana ibwira Salomo iti “Kuko ibyo ari byo biri mu mutima wawe, ntiwisabire ubutunzi cyangwa ibintu cyangwa icyubahiro, cyangwa ngo abakwanga bapfe cyangwa kurama, ahubwo ukisabira ubwenge n’ubuhanga ngo umenye gucira abantu banjye imanza, abo nakwimikiye,

12 ubwenge n’ubuhanga urabihawe kandi nzaguha n’ubutunzi n’ibintu n’icyubahiro, bitigeze kubonwa n’umwami n’umwe wo mu bakubanjirije, kandi no mu bazagukurikira nta wuzagira ibihwanye n’ibyawe.”

13 Nuko Salomo ava ku kanunga k’i Gibeyoni imbere y’ihema ry’ibonaniro, agaruka i Yerusalemu ategeka Abisirayeli.

14 Salomo ateranya amagare n’abagendera ku mafarashi, kandi yari afite amagare igihumbi na magana ane n’abagendera ku mafarashi inzovu n’ibihumbi bibiri, abishyira mu midugudu bacyuragamo amagare n’i Yerusalemu ku murwa w’umwami.

15 Kandi i Yerusalemu umwami ahagwiza ifeza n’izahabu bitekerezwa ko ari nk’amabuye, n’ibiti by’imyerezi atuma binganya n’imivumu yo mu bibaya ubwinshi.

16 Kandi amafarashi Salomo yari atunze yavaga muri Egiputa, abacuruzi b’umwami bayaguraga ari amashyo, ishyo ryose riciriwe igiciro cyaryo.

17 Ku igare rimwe ryazamukaga rikava muri Egiputa batangaga shekeli z’ifeza magana atandatu, ku ifarashi batangaga ijana na mirongo itanu. Ni ko bajyaga babitundira n’abami b’Abaheti n’ab’i Siriya.

18 Salomo amaramaza kubakira izina ry’Uwiteka inzu, no kubaka inzu y’ubwami.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − three =