2 Amateka 7

Icyubahiro cy’Imana cyuzura urusengero

1 Nuko Salomo amaze gusenga, umuriro umanuka uva mu ijuru wotsa igitambo cyo koswa n’ibindi bitambo, icyubahiro cy’Uwiteka cyuzura inzu.

2 Abatambyi ntibabasha kwinjira mu nzu y’Uwiteka, kuko icyubahiro cy’Uwiteka cyuzuye inzu y’Uwiteka.

3 Abisirayeli bose babonye uko umuriro wamanutse, icyubahiro cy’Uwiteka kikaba ku nzu, barunama bubika amaso hasi ku mabuye ashashwe bararamya, bahimbaza Uwiteka bati “Uwiteka ni mwiza, imbabazi ze zihoraho iteka ryose.” 106.1; 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11

4 Maze umwami n’abantu bose batambira ibitambo imbere y’Uwiteka.

5 Umwami Salomo atamba inka inzovu ebyiri n’ibihumbi bibiri, n’intama agahumbi n’inzovu ebyiri. Uko ni ko umwami n’abantu bose bejeje inzu y’Imana.

6 Kandi abatambyi bari bahagaze ku mirimo yabo, Abalewi na bo bari bafite ibintu bivugirizwa Uwiteka, ibyo Umwami Dawidi yari yarakoreshereje guhimbarisha Uwiteka, kuko imbabazi ze zihoraho iteka ryose, n’ibyo Dawidi yakoresheje iyo yashakaga guhimbarisha Uwiteka imirimo yabo. Abatambyi bavugiriza amakondera imbere ya bose, Abisirayeli bose na bo bari bahagaze.

7 Kandi Salomo yeza no hagati mu rugo rw’imbere y’inzu y’Uwiteka, kuko yahatambiye ibitambo byoswa n’urugimbu rw’ibitambo by’ishimwe yuko bari amahoro, kuko icyotero cy’umuringa Salomo yaremye kitabashije gukwirwaho ibitambo byoswa n’amaturo y’amafu y’impeke n’urugimbu.

8 Nuko icyo gihe Salomo agira ibirori by’iminsi irindwi hamwe n’Abisirayeli bose bari iteraniro rinini cyane,baturutse mu gihugu cyoseuhereye aharasukirwa i Hamati, ukageza ku kagezi ka Egiputa.

9 Ku munsi wa munani bagira guterana kwera, kuko bari bamaze iminsi irindwi beza icyotero bari mu birori by’iyo minsi uko ari irindwi.

10 Maze ku munsi wa makumyabiri n’itatu wo mu kwezi kwa karindwi, Salomo asezerera abantu ngo batahe. Bajya iwabo banezerewe, kandi bishimiye mu mitima ibyo Uwiteka yari yeretse Dawidi na Salomo n’ubwoko bwe bwa Isirayeli.

11 Uko ni ko Salomo yujuje inzu y’Uwiteka n’inzu y’ubwami, n’ibyo Salomo yari yaribwiye mu mutima we ko azakora mu nzu y’Uwiteka no mu nzu ye bwite, arabisohoza neza.

Imana ibasezeranya ibyiza n’ibibi

12 Hanyuma Uwiteka yiyereka Salomo nijoro aramubwira ati “Numvise gusenga kwawe maze nitoraniriza aha hantu ngo habe inzu yo gutambiramo ibitambo.

13 Nindamuka nkinze ijuru imvura ntigwe, cyangwa nintegeka inzige ngo zone igihugu, cyangwa ninohereza mugiga mu bantu banjye,

14 maze abantu banjye bitiriwe izina ryanjye nibicisha bugufi bagasenga, bagashaka mu maso hanjye bagahindukira bakareka ingeso zabo mbi, nanjye nzumva ndi mu ijuru mbababarire igicumuro cyabo, mbakirize igihugu.

15 Uhereye none amaso yanjye azajya areba, n’amatwi yanjye azajya yumva gusenga kuzasengerwa aha hantu.

16 Kuko ubu ntoranije iyi nzu nkayereza kugira ngo izina ryanjye riyiberemo iteka ryose, n’amaso yanjye n’umutima wanjye bizayihoramo iminsi yose.

17 Kandi nawe nugendera imbere yanjye nk’uko so Dawidi yagendaga, ugakora ibyo nagutegetse byose, ukitondera amategeko n’amateka yanjye,

18 nanjye nzakomeza ingoma yawe nk’uko nasezeranye na so Dawidi nkamubwira nti ‘Ntabwo uzabura umuntu wo gutegeka Abisirayeli.’

19 Ariko nimuteshuka mukareka amateka n’amategeko yanjye nabashyize imbere, mukagenda mugakorera izindi mana mukaziramya,

20 nanjye nzabarandura mbakure mu gihugu cyanjye nabahaye, kandi iyi nzu nereje izina ryanjye nzayijugunya imve mu maso, nzayigira iciro ry’imigani n’agashinyaguro mu mahanga yose.

21 “Kandi iyi nzu uko ireshya uku, uzayinyura imbere wese azatangara avuga ati ‘Ni iki cyatumye Uwiteka agenza atyo iki gihugu n’iyi nzu?’

22 Nuko bazasubiza bati ‘Kuko bimūye Uwiteka Imana ya ba sekuruza yabakuye mu gihugu cya Egiputa, bagakeza izindi mana, bakaziramya bakazikorera, ni cyo cyatumye ibateza ibi byago byose.’ ”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

12 + 18 =