2 Amateka 8

Imyubakire ya Salomo

1 Imyaka makumyabiri ishize, ari yo Salomo yubakiye inzu y’Uwiteka n’inzu ye bwite,

2 Salomo arongera yubaka imidugudu Hiramu yamuhaye, ayituzamo Abisirayeli.

3 Hanyuma Salomo atera i Hamatisoba arahatsinda.

4 Aherako yubaka i Tadumori mu butayu, n’imidugudu y’ububiko yose yubatse i Hamati.

5 Kandi yubaka i Betihoroni yo haruguru n’i Betihoroni yo hepfo, imidugudu igoteshejwe inkike z’amabuye zirimo inzugi z’amarembo n’ibihindizo,

6 n’i Bālati n’imidugudu y’ububiko Salomo yari afite yose, n’imidugudu icyurwamo amagare ye yose, n’imidugudu y’abagendera ku mafarashi be, n’ibyo Salomo yashatse kubakira kwinezeza byose i Yerusalemu n’i Lebanoni, no mu bihugu yategekaga byose.

7 Abantu bose b’insigarizi b’Abaheti n’Abamori, n’Abaferizi n’Abahivi n’Abayebusi batari Abisirayeli,

8 abuzukuruza babo basigaye mu gihugu, abatarimbuwe n’Abisirayeli, ni bo Salomo yatoranyagamo abagira imbata kugeza n’ubu.

9 Ariko mu Bisirayeli Salomo ntiyagiragamo imbata z’umurimo we, ahubwo bari ingabo zo kurwana, n’abatware bakuru b’ingabo ze n’abatware b’amagare ye, n’ab’abagendera ku mafarashi be.

10 Abatware bakuru b’Umwami Salomo bamutwariraga bari magana abiri na mirongo itanu.

11 Icyo gihe Salomo yimura umugore we, umukobwa wa Farawo wabaga mu mudugudu wa Dawidi, amushyira mu nzu yamwubakiye kuko yavugaga ati “Umugore wanjye ntazaba mu nzu ya Dawidi umwami wa Isirayeli kuko ari ahantu hera, aho isanduku y’Imana yageze.”

12 Nuko Salomo ahereye ubwo akajya atambira Uwiteka ibitambo byoswa ku cyotero yubakiye Uwiteka imbere y’ibaraza.

13 Agatamba ibyo Mose yategetse uko bukeye, n’iby’amasabato n’iby’imboneko z’ukwezi n’iby’iminsi mikuru itegetswe gatatu mu mwaka, ari yo minsi mikuru y’umutsima udasembuwe, n’umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi, n’iminsi mikuru y’ingando.

14 Ategeka n’ibihe by’umurimo w’abatambyi akurikije itegeko rya se Dawidi, n’iby’imirimo y’Abalewi yo guhimbaza no gukora imbere y’abatambyi nk’uko umurimo wabo w’iminsi yose wari uri, n’iby’abakumirizi uko byari biri ku marembo yose kuko ari ko Dawidi umuntu w’Imana yari yarategetse.

15 Ntibagira itegeko ry’umwami barenga mu yo yategetse abatambyi n’Abalewi, ku ijambo ryose cyangwa ku bintu byabitswe.

16 Nuko imirimo ya Salomo yose iratunganywa kugeza ku munsi yashyiriyeho imfatiro z’inzu y’Uwiteka, no kugeza aho yuzuriye. Nuko inzu y’Uwiteka iruzura.

17 Hanyuma Salomo ajya Esiyonigeberi na Eloti, ku nkengero y’inyanja mu gihugu cya Edomu.

18 Hiramu amwoherereza inkuge zijyanwa n’abagaragu be bamenyereye inyanja, bajyana n’abagaragu ba Salomo Ofiri, bakurayo italanto z’izahabu magana ane na mirongo itanu bazishyira Umwami Salomo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

fifteen + 9 =