2 Bami 3

1 Mu mwaka wa cumi n’umunani wo ku ngoma ya Yehoshafati umwami w’Abayuda, Yehoramu mwene Ahabu yimye mu Bisirayeli i Samariya, amara imyaka cumi n’ibiri ari ku ngoma.

2 Ariko akora ibyangwa n’Uwiteka, icyakora ntiyari ahwanye na se na nyina, kuko yashenye inkingi ya Bāli se yari yarubatse.

3 Ariko yakomezaga ibyaha Yerobowamu mwene Nebati yoheje Abisirayeli ngo bacumure, ntabivemo.

Umwami w’i Mowabu agomera Abisirayeli, Imana ituma banesha Abamowabu

4 Kandi Mesha umwami w’i Mowabu yari atunze intama, akajya atura umwami w’Abisirayeli ubwoya bukemuwe ku ntama ze z’inyagazi agahumbi, n’iz’amapfizi agahumbi.

5 Ariko Ahabu amaze gutanga, umwami w’i Mowabu agomera umwami w’Abisirayeli.

6 Bukeye Yehoramu ava i Samariya, aragenda ahuruza Abisirayeli bose.

7 Maze atuma kuri Yehoshafati umwami w’Abayuda ati “Umwami w’i Mowabu arangomeye. Mbese wakwemera ko dutabarana tugatera i Mowabu?”

Undi ati “Yee, tuzatabarana nk’uwitabara, ingabo zanjye ari nk’ingabo zawe, n’amafarashi yanjye ari nk’ayawe.”

8 Arongera aramubaza ati “Turazamukira mu yihe nzira?”

Na we ati “Tuzanyura inzira yose y’ubutayu bwa Edomu.”

9 Nuko umwami w’Abisirayeli atabarana n’umwami w’Abayuda n’umwami wa Edomu, bamara iminsi irindwi banyura mu nzira izigura, ingabo zibura amazi zibura n’ay’amatungo bari bafite.

10 Umwami w’Abisirayeli aravuga ati “Iri ni ishyano! Uwiteka yahuruje aba bami uko ari batatu kubahāna mu maboko y’Abamowabu!”

11 Yehoshafati aravuga ati “Mbese nta muhanuzi w’Uwiteka uri hano ngo tumugishirizemo Uwiteka inama?”

Umwe mu bagaragu b’umwami w’Abisirayeli arababwira ati “Hariho Elisa mwene Shafati wajyaga akarabisha Eliya.”

12 Yehoshafati aravuga ati “Ijambo ry’Uwiteka riri muri we.” Nuko umwami w’Abisirayeli na Yehoshafati n’umwami wa Edomu baramanuka baramusanga.

13 Elisa abwira umwami w’Abisirayeli ati “Mpuriye he nawe? Sanga abahanuzi ba so n’abahanuzi ba nyoko.” Umwami w’Abisirayeli aramusubiza ati “Oya, kuko Uwiteka yahuruje aba bami batatu kubahāna mu maboko y’Abamowabu.”

14 Elisa aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka uhoraho uwo nkorera, ni ukuri iyaba ntagiriye Yehoshafati umwami w’Abayuda uri aha, simba nkuroye n’irihumye.

15 Ariko noneho nzanira umucuranzi n’inanga.”

Nuko baramumuzanira. Agicuranga, ukuboko k’Uwiteka kujya kuri Elisa.

16 Arahanura ati “Uwiteka aravuze ngo nimukwize iki kibaya mo impavu,

17 kuko Uwiteka agize ngo ntimuza kumva umuyaga, ntimuza kubona n’imvura, ariko iki kibaya kizuzura amazi, munywe mwuhire n’amashyo yanyu n’imikumbi yanyu.

18 Icyakora byo biroroshye ku Uwiteka, ndetse azabagabiza n’Abamowabu.

19 Muzatsinda imidugudu yaho yose igoswe n’inkike z’amabuye, n’imidugudu iruta iyindi ubwiza, igiti cyiza cyaho cyose muzagitema, musibe n’amasōko yaho yose, kandi n’imirima myiza yaho yose muzayisibishe amabuye.”

20 Bukeye bwaho igihe cyo gutamba cyenda kugera, babona amazi aratemba aturuka mu nzira ya Edomu. Nuko igihugu cyuzura amazi.

21 Abamowabu bose bumvise ko abo bami bazamutse kubatera, baherako baterana bose uko bangana, uhereye ku basore b’imigenda bashobora kwambara ibyo kurwanisha, baragenda bategera ku rugabano.

22 Abamowabu bazinduka kare mu gitondo, babona izuba rirasiye ku mazi aberekeye atukura nk’amaraso,

23 baravuga bati “Dore amaraso. Ni ukuri ba bami bararimbutse, ingabo zabo zisubiranyemo ubwazo. Noneho yemwe Bamowabu, nimuze tujye kwinyagira.”

24 Maze bageze mu rugerero rwa Isirayeli, Abisirayeli barabahagurukana barabanesha, bituma Abamowabu bahunga. Abisirayeli basesekara mu gihugu cyabo, babakubita umugenda.

25 Bagezeyo basenya imidugudu yabo, umurima mwiza wose babonye, umuntu wese ajugunyamo ibuye bakawuzuza. Basiba amasōko y’amazi yose, batema ibiti byiza byose, hasigara i Kiri Hareseti honyine ari ho hagifite inkike z’amabuye, ariko abanyamihumetso baraza barahagota na ho, bahatera amabuye.

26 Maze umwami w’i Mowabu abonye ko urugamba rumugasiye, ajyana abagabo magana arindwi bitwaje inkota, kugira ngo babatwaze bagere ku mwami wa Edomu, ariko ntibabishobora.

27 Bibananiye ni ko kwenda umwana we w’imfura w’umuragwa uzima ingoma ye, amutamba ho igitambo cyoswa hejuru y’inkike z’amabuye. Bituma Abamowabu barakarira Abisirayeli cyane, Abisirayeli baherako baramureka, basubira iwabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 14 =