2 Bami 4

Elisa akiza umupfakazi umwenda yari arimo

1 Bukeye umugore umwe wo mu bagore b’abahanuzi asanga Elisa aramutakambira ati “Umugaragu wawe ari we mugabo wanjye yarapfuye, kandi uzi ko uwo mugaragu wawe yubahaga Uwiteka. None umwishyuza araje, arashaka kujyana abana banjye bombi ngo abagire imbata ze.”

2 Elisa aramubaza ati “None se nkugire nte? Mbwira niba hari icyo ufite imuhira?” Na we ati “Umuja wawe nta cyo mfite imuhira keretse agaherezo k’utuvuta.”

3 Aramubwira ati “Genda utire ibintu birimo ubusa mu baturanyi bawe bose, ariko ntutire bike.

4 Maze winjirane mu nzu n’abana bawe ukinge, utwo tuvuta udusuke muri ibyo bintu byose, ikintu cyose uko cyuzuye ukibike.”

5 Nuko amusiga aho, yinjirana n’abana be mu nzu arakinga, bamuzanira ibyo bintu asukamo.

6 Nuko ibyo bintu bimaze kuzura abwira umuhungu we ati “Ongera unzanire ikindi kintu.” Na we aramusubiza ati “Nta kindi gisigaye.” Uwo mwanya amavuta arorera kuza.

7 Hanyuma asanga uwo muntu w’Imana arabimubwira. Na we ati “Genda ugurishe ayo mavuta wishyure umwenda wawe, asigara agutungane n’abana bawe.”

Iby’umugore w’i Shunemu

8 Bukeye Elisa arahaguruka ajya i Shunemu. Hariyo umugore w’umukire, aramuhata ngo ajye iwe gufungura. Nuko uhereye ubwo, iyo yahanyuraga hose yajyagayo gufungura.

9 Bukeye uwo mugore abwira umugabo we ati “Mbonye ko uyu mugabo uhora atunyuraho ari umuntu wera w’Imana.

10 None ndakwinginze twubake akumba hejuru y’inzu, tumushyiriremo uburiri n’ameza n’intebe n’igitereko cy’itabaza, maze uko azajya aza kudusura ajye acumbikamo.”

11 Hariho ubwo yaje bamucumbikira muri ako kumba, aryamamo.

12 Abwira umugaragu we Gehazi ati “Mpamagarira uwo Mushunemukazi.” Amaze kumuhamagara, aramwitaba amuhagarara imbere.

13 Abwira umugaragu we ati “Mubwire uti ‘Dore ineza watugiriye yose, mbese twakwitura iki? Urashaka kumenyekana ku mwami cyangwa ku mugaba w’ingabo?’ ”

Aramusubiza ati “Oya, nibera mu bacu.”

14 Elisa ati “Twamugirira dute?” Gehazi aramusubiza ati “Icyakora nta mwana w’umuhungu agira, kandi umugabo we arashaje.”

15 Aramubwira ati “Muhamagare.” Amaze kumuhamagara, aritaba ahagarara mu muryango.

16 Elisa aramubwira ati “Umwaka utaha nk’iki gihe uzaba ukikiye umwana w’umuhungu.”

Na we aramusubiza ati “Oya databuja, muntu w’Imana we, wibeshya umuja wawe.”

17 Hanyuma umugore arasama, igihe kigeze abyara umwana w’umuhungu nk’uko Elisa yamubwiye.

18 Umwana amaze gukura, umunsi umwe asanga se mu basaruzi.

19 Ahageze abwira se ataka ati “Umutwe we! Umutwe we!”

Se abwira umugaragu we ati “Muterure umushyire nyina.”

20 Nuko aramujyana amushyikiriza nyina, nyina amwicaza ku bibero, agejeje ku manywa y’ihangu arapfa.

21 Amaze gupfa, nyina aramwurirana amurambika ku buriri bwa wa muntu w’Imana, aramukingirana arisohokera.

22 Ahamagara umugabo we aramubwira ati “Ndakwinginze, nyoherereza umwe mu bagaragu bawe n’indogobe imwe, nyaruke ngere kuri wa muntu w’Imana ngaruke.”

23 Na we aramubaza ati “Ni iki kikujyanye iwe none, ko atari mu mboneko z’ukwezi cyangwa umunsi w’isabato?”

Na we ati “Ariko ni byiza ko ngenda.”

24 Nuko uwo mugore ashyirisha amatandiko ku ndogobe, abwira umugaragu we ati “Erekeza tugende, ntugende buhoro keretse nkubwiye.”

25 Nuko aragenda asanga uwo muntu w’Imana ku musozi w’i Karumeli.

Umuntu w’Imana amwitegeye akiri kure, abwira umugaragu we Gehazi ati “Nguriya wa Mushunemukazi.

26 Ndakwinginze irukanka muhure umubaze uti ‘Ni amahoro? N’umugabo wawe araho? N’umwana wawe?’ ”

Umugore aramusubiza ati “Ni amahoro.”

27 Ageze kuri uwo muntu w’Imana aho yari ku musozi amufata ibirenge, Gehazi aramwegera ngo amusunike, ariko umuntu w’Imana aravuga ati “Mureke afite agahinda mu mutima, kandi Uwiteka yabimpishe ntiyabimbwiye.”

28 Umugore aravuga ati “Mbese ni jye wasabye databuja umwana w’umuhungu? Sinakubwiye nti ‘Wibeshya’? ”

29 Elisa abwira Gehazi ati “Cebura wende inkoni yanjye ugende, kandi nuhura n’umuntu wese ntumuramutse. Ukuramutsa ntumusubize, maze iyi nkoni uyijyane uyirambike ku maso y’umwana.”

30 Nyina w’umwana aravuga ati “Nkurahiye Uwiteka Imana nzima n’ubugingo bwawe, singusiga.” Nuko arahaguruka aramukurikira.

31 Ariko Gehazi abacaho ajya imbere. Agezeyo arambika inkoni ku maso y’umwana, ntiyakoma kandi ntiyumva. Aherako aragaruka, ngo ahure na we aramubwira ati “Umwana ntakangutse.”

32 Nuko Elisa araza yinjira mu nzu asanga umwana yapfuye, aryamye kuri bwa buriri bwe.

33 Arinjira yikingirana n’uwo mwana bombi, atakambira Uwiteka.

34 Arurira yubama kuri uwo mwana, umunwa ku wundi amaso ku maso, amaboko ku yandi, amurambararaho intumbi y’umwana irashyuha.

35 Elisa arabyuka yigenzagenza muri iyo nzu, akubita hirya aragaruka, arongera arurira amurambararaho, umwana yitsamura karindwi arambura amaso.

36 Elisa ahamagara Gehazi aramubwira ati “Hamagara uwo Mushunemukazi.” Aramuhamagara aramwitaba. Ahageze aramubwira ati “Terura umwana wawe.”

37 Nuko araza arunama amugwa ku birenge, maze aterura umwana we arasohoka.

Elisa akiza imboga uburozi

38 Bukeye Elisa asubira Gilugali. Icyo gihe hari hateye inzara hariho ubwo abana b’abahanuzi bari bamwicaye imbere, abwira umugaragu we ati “Shyira inkono ivuga ku ziko utekere aba bana b’abahanuzi imboga.”

39 Umwe muri abo arasohoka ajya ku gasozi gusoroma, ahasanga umutanga awusoromaho intanga, arēka umwenda we azuzuzamo, araza azikekera muri ya nkono batetsemo imboga kuko batari babizi.

40 Bahishije barurira abagabo ngo barye. Bakirya izo mboga, baraboroga bati “Yewe muntu w’Imana, mu nkono harimo uburozi.” Ntibarushya bayiryaho.

41 Aravuga ati “Nimunzanire ifu.” Aragenda ayijugunya mu nkono aravuga ati “Nimwarurire abantu birire.” Nuko basanga nta kibi kikiri mu nkono.

42 Bukeye haza umugabo uturutse i Bālishalisha, azanira uwo muntu w’Imana imitsima y’imiganura ya sayiri. Yose yari makumyabiri n’isaho ye yuzuye amahundo y’ingano mabisi. Nuko Elisa aravuga ati “Nimubihe abantu babirye.”

43 Umugaragu we aramusubiza ati “Dorere, utu ngutu ntugaburire abagabo ijana?”

Na we aramusubiza ati “Pfa kubaha babirye, kuko Uwiteka avuze ngo barabirya babisigaze.”

44 Nuko abibashyira imbere, bararya barabisigaza nk’uko Uwiteka yavuze.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen − 14 =