2 Kor 2

1 Ariko nagambiriye mu mutima wanjye kutagaruka iwanyu nzanye agahinda,

2 kuko nimbatera agahinda uwanezeza ni nde atari uwo ntera agahinda?

3 Ibyo mbyandikiye kugira ngo ubwo nzaza ne kuzaterwa agahinda n’abari bakwiriye kunezeza, kuko mbiringira mwese yuko umunezero wanjye ari wo wanyu mwese.

4 Nabandikiye mfite agahinda kenshi n’umubabaro mwinshi wo mu mutima, ndira amarira menshi. Icyakora si ukugira ngo mbatere agahinda, ahubwo ni ukugira ngo mumenye uburyo urukundo mbakunda ruhebuje.

5 Ariko niba hariho umuntu wateye agahinda uwo yagateye si jye, ahubwo ni mwebwe mwese. Ariko ne kubihamya bikabije, ahubwo mvuge ko ari bamwe muri mwe.

6 Noneho rero, igihano wa wundi yahanwe na benshi kiramuhagije,

7 ni cyo gituma mukwiriye kumubabarira no kumuhumuriza, kugira ngo aticwa n’agahinda gasāze.

8 Ku bw’ibyo ndabingingira kugira ngo mumugaragarize urukundo rwanyu.

9 Indi mpamvu yanteye kubandikira ni iyi: ni ukugira ngo mbagerageze menye ko mwumvira muri byose.

10 Ariko uwo mugira icyo mubabarira nanjye mba nkimubabariye, kuko nanjye ubwanjye iyo hari uwo ngize icyo mbabarira, nkimubabarira ku bwanyu imbere ya Kristo,

11 kugira ngo Satani atagira icyo adutsindisha kuko tutayobewe imigambi ye.

12 Ubwo nazaga i Tirowa nzanywe no kubwiriza ubutumwa bwiza bwa Kristo, nubwo nakinguriwe urugi n’Umwami wacu,

13 nabuze uko nduhura umutima wanjye kuko ntasanzeyo Tito mwene Data, ni cyo cyatumye mbasezeraho njya i Makedoniya.

14 Ariko Imana ishimwe kuko ihora iturangaje imbere, ikaduha kunesherezamuri Kristo no gukwiza hose impumuro nziza yo kuyimenya,

15 kuko turi impumuro nziza ya Kristo ku Mana hagati y’abakira n’abarimbuka.

16 Kuri bamwe turi impumuro y’urupfu izana urupfu, ariko ku bandi turi impumuro y’ubugingo izana ubugingo. Kandi ibyo ni nde ubukwiriye?

17 Ni twekuko tutameze nka benshi bagoreka Ijambo ry’Imana, ahubwo tumeze nk’abatariganya batumwe n’Imana, bakavuga ibya Kristo imbere yayo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =