2 Kor 1

1 Pawulo wagizwe intumwa ya Kristo Yesu nk’uko Imana yabishatse, na Timoteyo mwene Data turabandikiye, mwebwe abo mu Itorero ry’Imana ry’i Korinto n’abera bose bari mu Akaya hose.

2 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Pawulo ashimira Imana ku bwo kurokorwa ibyago n’urupfu

3 Hashimwe Imana y’Umwami wacu Yesu Kristo ari yo na Se, ari na yo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose,

4 iduhumuriza mu makuba yacu yose kugira ngo natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose, tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana,

5 kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, ni ko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.

6 Iyo tubabazwa tuba tubabarizwa kugira ngo muhumurizwe no gukizwa, kandi iyo duhumurizwa tuba duhumurijwe no kugira ngo muhumurizwe namwe, mubone uko mwihanganira imibabaro imwe n’iyo natwe tubabazwa.

7 Ni cyo gituma ibyo tubīringiyeho bishikamye, kuko tuzi yuko ubwo mufatanije imibabaro mufatanije no guhumurizwa.

8 Bene Data, ntidushaka yuko mutamenya amakuba yatubereyeho muri Asiya, ko twaremerewe cyane kuruta ibyo dushobora ndetse bigatuma twiheba ko tuzapfa,

9 twibwira ko duciriwe ho iteka ryo gupfa kugira ngo tutiyiringira, ahubwo twiringire Imana izura abapfuye.

10 Yaturokoye urupfu rukomeye rutyo na none iracyaturokora, kandi twiringira yuko izakomeza kuturokora,

11 namwe mufatanije natwe gusenga kugira ngo impano twaheshejwe na benshi,benshi bayishimire Imana ku bwacu.

Pawulo yiregura ibyerekeye iby’ingeso ze

12 Kwishima kwacu ni uku: ni ibyo umutima wacu uhana uhamya yuko ingeso twagiraga mu isi, kandi cyane cyane kuri mwe, ari ukwera no kutaryarya kuva ku Mana no kudakurikiza ubwenge bwa kavukire, ahubwo gukurikiza ubuntu bw’Imana.

13 Kuko tutabandikira ibindi keretse ibyo musoma ibyo n’ibyo mwemera, kandi niringiye ko muzabyemera kugeza ku mperuka

14 nk’uko mwatwemeyeho igice yuko turi ibyirato byanyu, kandi nk’uko namwe muzaba ibyacu ku munsi w’Umwami wacu Yesu.

Iby’imigambi Pawulo yari afite yo gusūra Abakorinto

15 Ubwo niringiye ibyo nagambiriraga kuba ari mwe mbanza gusūra, kugira ngo munezerwe kabiri

16 nimbanyuraho njya i Makedoniya, nkagaruka iwanyu mvuye i Makedoniya ngo mumperekeze njye i Yudaya.

17 Mbese ubwo nashakaga gukora ntyo narahindahinduraga? Cyangwa ibyo ngambirira mbigambirira mu buryo bw’abantu, ngo nikiranye nti “Yee, Yee”, maze ngo nti “Oya, Oya”?

18 Ahubwo nk’uko Imana ari iyo kwizerwa, ni ko n’ijambo tubabwira atari “Yee”, maze kandi ngo “Oya”,

19 kuko Umwana w’Imana Yesu Kristo, uwo twababwirije ibye jyewe na Siluwano na Timoteyo atari “Yee”, kandi ngo abe “Oya”, ahubwo muri we harimo “Yee” gusa.

20 Ibyo Imana yasezeranije byose, muri we ni mo “Yee” iri. Ni cyo gituma ari we udutera kuvuga ngo “Amen”, ngo Imana ihimbazwe natwe.

21 Imana ni yo idukomezanya namwe muri Kristo kandi ni yo yadusīze.

22 Ni yo yadushyizeho ikimenyetso, iduha Umwuka wayo mu mitima yacu ho ingwate.

23 Ariko Imana ni yo ntanze ho umugabo ku bugingo bwanjye, yuko icyatumye ntongera kuza i Korinto ari ukubababarira.

24 Icyakora ibyerekeye ku kwizera kwanyu ntabwo tubatwaza igitugu, ahubwo dufatanya namwe mu byishimo byanyu, kuko kwizera ari ko mushikamyemo mukomeye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 3 =