2 Tes 3

Imbuzi zitari zimwe, n’intashyo

1 Ibisigaye bene Data, mudusabire kugira ngo ijambo ry’Umwami wacu ryamamare vuba rishimishwe nk’uko biri muri mwe,

2 kandi ngo dukire abantu babi b’ibigoryi kuko kwizera kudafitwe na bose.

3 Ariko Umwami ni uwo kwizerwa, ni we uzakomeza mwebwe, abarinde Umubi.

4 Kandi ibyanyu tubyiringijwe n’Umwami, yuko ibyo dutegetse mubikora kandi muzajya mubikora.

5 Umwami ayobore imitima yanyu, ayerekeze ku rukundo rw’Imana no ku kwihangana kwa Kristo.

6 Nuko bene Data, turabategeka mu izina ry’Umwami wacu Yesu Kristo kuzibukÄ«ra mwene Data wese ugenda yica gahunda, cyangwa udakurikiza ibibabwiriza mwahawe natwe.

7 Ubwanyu muzi uko mukwiriye kutwigana kuko tuticaga gahunda muri mwe,

8 cyangwa ngo tugire uwo turya iby’ubusa, ahubwo twagiraga umuhati n’imiruho dukora ku manywa na nijoro, kugira ngo tutagira umuntu muri mwe turemerera.

9 Icyakora si uko tudafite ubutware, ahubwo ni ukugira ngo tubiheho icyitegerezo ngo mugere ikirenge mu cyacu,

10 kuko iki ari cyo twabategetse tukiri kumwe namwe, ngo umuntu wese wanga gukora ntakarye.

11 Twumvise yuko hariho bamwe bo muri mwe bagenda bica gahunda, batagira icyo bakora ahubwo bakaba ba kazitereyemo.

12 Nuko rero abameze batyo turabategeka tubihanangiririza mu Mwami Yesu Kristo, gukorana ituza ngo babone uko barya ibyokurya byabo ubwabo.

13 Ariko mwebweho bene Data, ntimugacogorere gukora neza.

14 Kandi nihagira umuntu utumvira ijambo ryacu ryo muri uru rwandiko, mumenye mumuhe akato kugira ngo akorwe n’isoni.

15 Ariko ntimumutekereze ko ari umwanzi wanyu, ahubwo mumuhugure nka mwene So.

16 Nuko rero Umwami wacu w’amahoro ajye abaha amahoro iteka ryose mu buryo bwose. Umwami abane namwe mwese.

17 Uku ni ko gutashya kwanjye Pawulo kwanditswe n’ukwanjye kuboko, ni cyo kimenyetso mu nzandiko zanjye zose, ni ko nandika.

18 Ubuntu bw’Umwami wacu Yesu Kristo bubane namwe mwese.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × three =