2 Tes 2

Kugaruka kwa Yesu kuzabanzirizwa no guhishurwa k’Umugome

1 Turabinginga bene Data, ku bwo kuzaza k’Umwami wacu Yesu Kristo no kuzamuteranirizwaho kwacu,

2 kugira ngo mutanamuka vuba mukava mu bwenge cyangwa ngo muhagarike imitima, naho mwaba mubitewe n’umwuka cyangwa n’ijambo cyangwa n’urwandiko rukekwa ko ruvuye kuri twe, bihamya yuko umunsi w’Umwami wacu umaze gusohora.

3 Ntihakagire umuntu uboshya uburyo bwose, kuko uwo munsi utazaza kurya kwimūra Imana kutabanje kubaho, kandi urya munyabugome atarahishurwa ari we mwana wo kurimbuka.

4 Ni umubisha wishyira hejuru y’icyitwa imana cyose cyangwa igisengwa, kugira ngo yicare mu rusengero rw’Imana, yiyerekane ko ari Imana.

5 Ntimwibuka yuko nababwiye ibyo nkiri kumwe namwe?

6 Kandi none muzi yuko ikimubuza ari ukugira ngo azahishurwe mu gihe cye,

7 kuko amayoberane y’ubugome n’ubu atangiye gukora, ariko ntazahishurwa keretse uyabuza ubu akuweho.

8 Ni bwo wa mugome azahishurwa, uwo Umwami Yesu azicisha umwuka uva mu kanwa ke, akamutsembesha kuboneka k’ukuza kwe.

9 Kuza k’uwo mugome kuri mu buryo bwo gukora kwa Satani, gufite imbaraga zose n’ibimenyetso n’ibitangaza by’ibinyoma,

10 n’ubuhenzi bwose bwo gukiranirwa ku barimbuka, kuko batemeye gukunda ukuri ngo bakizwe.

11 Ni cyo gituma Imana izaboherereza ubushukanyi bukomeye cyane ngo bizere ibinyoma,

12 kugira ngo abatizeye iby’ukuri bose bakishimira gukiranirwa, bacirwe ho iteka.

13 Ariko bene Data bakundwa n’Umwami wacu, dukwiriye kubashimira Imana iteka kuko uhereye mbere na mbere, Imana yabatoranirije agakiza gaheshwa no kwezwa kuva ku Mwuka no kwizera ukuri.

14 Ni byo yabahamagariye ibahamagaje ubutumwa twahawe, kugira ngo muhabwe ubwiza bw’Umwami wacu Yesu Kristo.

15 Nuko rero bene Data, muhagarare mushikamye, mukomeze inyigisho mwigishijwe, naho zaba ari izo mwigishijwe n’amagambo yacu cyangwa n’urwandiko rwacu.

16 Nuko Umwami wacu Yesu Kristo ubwe, n’Imana Data wa twese yadukunze ikaduha ihumure ry’iteka ryose n’ibyiringiro byiza, ku bw’ubuntu bwayo

17 ihumurize imitima yanyu, ibakomereze mu mirimo yose myiza n’amagambo yose meza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 4 =