Ef 2

Gukizwa n’ubuntu

1 Namwe yarabazuye, mwebwe abari bapfuye muzize ibicumuro n’ibyaha byanyu,

2 ibyo mwagenderagamo kera mukurikiza imigenzo y’iyi si, mugakurikiza umwami utegeka ikirere, ari we mwuka ukorera mu batumvira.

3 Kandi natwe twese twahoze muri bo dukurikiza ibyo kamere yacu yifuza, tugakora ibyo kamere n’imitima byacu byishakira, kandi ku bwa kavukire yacu twari abo kugirirwa umujinya nk’abandi bose.

4 Ariko Imana kuko ari umutunzi w’imbabazi, yaduhinduranye bazima na Kristo

5 ku bw’urukundo rwinshi yadukunze, ubwo twari dupfuye tuzize ibicumuro byacu (ubuntu ni bwo bwabakijije),

6 nuko ituzurana na we, itwicaranya na we mu ijuru mu buryo bw’umwukaturi muri Kristo Yesu,

7 kugira ngo mu bihe bizaza izerekane ubutunzi bw’ubuntu bwayo buhebuje byose, itugirira neza muri Kristo Yesu.

8 Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana.

9 Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira,

10 kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.

Abanyamahanga n’Abayuda ni bamwe muri Kristo

11 Nuko mwibuke yuko kera mwebwe abanyamahanga ku mubiri, abo abakebwe n’intoki ku mubiri bita abatakebwe,

12 mwibuke ko icyo gihe mwari mudafite Kristo mutandukanijwe n’Ubwisirayeli, muri abashyitsi ku masezerano y’ibyasezeranijwe, ari nta byiringiro mufite by’ibizaba, ahubwo mwari mu isi mudafite Imana Rurema.

13 Ariko none kuko muri muri Kristo Yesu, mwebwe abāri kure kera, mwigijwe hafi n’amaraso ya Kristo.

14 Uwo ni we mahoro yacu, kuko yahinduye twebwe ababiri kuba umwe akuyeho ubwanzi, ari bwo rusika rwari hagati yacu rutugabanya,

15 amaze gukuzaho amategeko y’iby’imihango umubiri we, kugira ngo ba babiri abarememo umuntu umwe mushya muri we ngo azane amahoro atyo,

16 kandi ngo bombi abagire umubiri umwe, abungishe n’Imana umusaraba awicishije bwa bwanzi.

17 Yaraje ababwira ubutumwa bwiza bw’amahoro mwebwe abāri kure, kandi abāri bugufi na bo ababwira iby’amahoro,

18 kuko ari we uduhesha uko turi amaharakubiri, kwegera Data wa twese turi mu Mwuka umwe.

19 Nuko ntimukiri abashyitsi n’abasuhuke, ahubwo muri ubwoko bumwe n’abera ndetse muri abo mu nzu y’Imana,

20 kuko mwubatswe ku rufatiro rw’intumwa n’abahanuzi, ariko Kristo Yesu ni we buye rikomeza imfuruka.

21 Muri we inzu yose iteranijwe neza, irakura ngo ibe urusengero rwera mu Mwami Yesu.

22 Muri we namwe murubakanwa, kugira ngo mube inzu yo kubabwamo n’Imana mu Mwuka.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 − 2 =