Ef 3

Ubwiru bw’Imana bwo gukiza abanyamahanga

1 Ni cyo gituma jyewe Pawulo ndi imbohe ya Kristo Yesu, mbohewe mwebwe abanyamahanga.

2 Kandi namwe mwumvise iby’ubutware bwo kugabura ubuntu bw’Imana nahawe ku bwanyu,

3 ko mpishurirwa ubwiru bwayo mu iyerekwa nk’uko nabanje kwandika mu magambo make.

4 Namwe nimuyasoma muzirebera ubwanyu uburyo menye ubwiru bwa Kristo koko.

5 Ubwo ntibwamenyeshejwe abana b’abantu mu bindi bihe, nk’uko muri iki gihe intumwa ze zera n’abahanuzi babuhishuriwe n’Umwuka,

6 yuko abanyamahanga ari abaraganwa natwe kandi bakaba ingingo z’umubiri umwe natwe, abaheshejwe n’ubutumwa bwiza kuzagabana natwe muri Kristo Yesu ibyasezeranijwe.

7 Nanjye nahindutse umubwiriza wabwo nk’uko impano iri y’ubuntu bw’Imana, iyo naheshejwe n’imbaraga zayo zinkoreramo.

8 Nubwo noroheje cyane hanyuma y’abera bose, naherewe ubwo buntu kugira ngo mbwirize abanyamahanga ubutumwa bwiza bw’ubutunzi bwa Kristo butarondoreka,

9 njijure bose ngo bamenye uburyo iby’ubwiru bikwiriye kugenda, ari bwo bwahishwe n’Imana yaremye byose uhereye kera kose,

10 kugira ngo muri iki gihe abatware n’abafite ubushobozi bwo mu ijuru mu buryo bw’umwuka, bamenyeshwe n’Itorero ubwenge bw’Imana bw’uburyo bwinshi

11 nk’uko yabigambiriye kera kose muri Kristo Yesu Umwami wacu.

12 Muri we ni mo duherwa ubushizi bw’amanga ngo twegere Imana dushize ubwoba, tubiheshejwe n’uko tumwizeye.

13 Ni cyo gituma mbinginga ngo mudacogozwa n’amakuba yanjye yo ku bwanyu, kuko ari yo cyubahiro cyanyu.

Pawulo asabira Abefeso

14 Ni cyo gituma mpfukamira Data wa twese,

15 uwo imiryango yose yo mu ijuru n’iyo mu isi yitirirwa,

16 ngo abahe nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwe buri gukomezwa cyane mu mitima yanyu ku bw’Umwuka we,

17 kandi ngo Kristo ahore mu mitima yanyu ku bwo kwizera, kugira ngo ubwo mumaze gushōrera imizi mu rukundo mukaba mushikamye,

18 muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo,

19 mumenye n’urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’Imana.

20 Nuko Ibasha gukora ibiruta cyane ibyo dusaba, ndetse n’ibyo twibwira byose nk’uko imbaraga zayo ziri zidukoreramo,

21 icyubahiro kibe icyayo mu Itorero no muri Kristo Yesu, kugeza iteka ryose ry’ibihe bidashira, Amen.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve − 3 =