Ef 4

Ubumwe bwo kwizera

1 Nuko ndabinginga, jyewe imbohe y’Umwami Yesu ngo mugende uko bikwiriye ibyo mwahamagariwe,

2 mwicisha bugufi rwose, mufite ubugwaneza bwose no kwihangana, mwihanganirana mu rukundo,

3 mugire umwete wo gukomeresha ubumwe bw’Umwuka umurunga w’amahoro.

4 Hariho umubiri umwe n’Umwuka umwe, nk’uko mwahamagariwe ikiringiro kimwe cyo guhamagarwa kwanyu.

5 Hariho Umwami umwe no kwizera kumwe n’umubatizo umwe,

6 hariho Imana imwe ari yo Data wa twese udusumba twese, uri hagati yacu twesekandi uturimo twese.

7 Ariko umuntu wese muri twe yahawe ubuntu nk’uko urugero rw’impano ya Kristo ruri.

8 Ni cyo gituma ivuga iti

“Amaze kuzamuka mu ijuru,

Ajyana iminyago myinshi,

Aha abantu impano.”

9 Ariko iryo jambo ngo “Yazamutse mu ijuru” risobanurwa rite? Ntirigaragaza yuko yabanje kumanuka ikuzimu?

10 Uwamanutse ni we wazamutse ajya hejuru y’amajuru yose, kugira ngo asohozebyose.

11 Nuko aha bamwe kuba intumwa ze, n’abandi kuba abahanuzi, n’abandi kuba ababwirizabutumwa bwiza, n’abandi kuba abungeri n’abigisha,

12 kugira ngo abera batunganirizwe rwose gukora umurimo wo kugabura iby’Imana no gukomeza umubiri wa Kristo,

13 kugeza ubwo twese tuzasohora kugira ubumwe bwo kwizera no kumenya Umwana w’Imana, kandi kugeza ubwo tuzasohora kuba abantu bashyitse bageze ku rugero rushyitse rw’igihagararo cya Kristo,

14 kugira ngo tudakomeza kuba abana duteraganwa n’umuraba, tujyanwa hirya no hino n’imiyaga yose y’imyigishirize, n’uburiganya bw’abantu n’ubwenge bubi, n’uburyo bwinshi bwo kutuyobya,

15 ahubwo tuvuge ukuri turi mu rukundo, dukurire muri we muri byose. Uwo ni we mutwe, ari wo Kristo.

16 Kuri uwo ni ho Umubiri wose uteranywa neza, ugafatanywa n’uko ingingo zose zigirirana, nuko igice cyose kigakora umurimo wacyo cyagenewe. Muri Kristo uwo ni ho umubiri ukūra gukura kwawo, kugira ngo ukurizwe mu rukundo.

Kwera kuzanwa na Kristo ku bapagani bahenebereye

17 Ni cyo gituma mvuga ibi, nkabihamya mu Mwami yuko mutakigenda nk’uko abapagani bagenda, bakurikiza ibitagira umumaro byo mu mitima yabo,

18 ubwenge bwabo buri mu mwijima kandi ubujiji buri muri bo no kunangirwa kw’imitima yabo, byabatandukanije n’ubugingo buva ku Mana.

19 Kandi babaye ibiti bīha ubusambanyi bwinshi, gukora iby’isoni nke byose bifatanije no kwifuza.

20 Ariko mwebweho ntimwize Kristo mutyo,

21 niba mwaramwumvise mukigishirizwa muri we ibihura n’ukuri ko muri Yesu,

22 bibabwiriza iby’ingeso zanyu za kera ko mukwiriye kwiyambura umuntu wa kera uheneberezwa no kwifuza gushukana,

23 mugahinduka bashya mu mwuka w’ubwenge bwanyu,

24 mukambara umuntu mushya waremewe ibyo gukiranuka no kwera bizanywe n’ukuri nk’uko Imana yabishatse.

25 Nuko mwiyambure ibinyoma, umuntu wese avugane ukuri na mugenzi we, kuko turi ingingo za bagenzi bacu.

26 Nimurakara ntimugakore icyaha, izuba ntirikarenge mukirakaye

27 kandi ntimubererekere Satani.

28 Uwibaga ntakongere kwiba, ahubwo akore imirimo akoreshe amaboko ibyiza, kugira ngo abone ibyo gufasha umukene.

29 Ijambo ryose riteye isoni ntirigaturuke mu kanwa kanyu, ahubwo uko mubonye uburyo mujye muvuga iryiza ryose ryo gukomeza abandi, kugira ngo riheshe abaryumvise umugisha.

30 Kandi ntimuteze agahinda Umwuka Wera w’Imana wabashyiriweho kuba ikimenyetso, kugeza ku munsi wo gucungurwa.

31 Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo.

32 Mugirirane neza, mugirirane imbabazi, mubabarirane ibyaha nk’uko Imana yabababaririye muri Kristo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × 2 =