Ef 6

Inshingano y’ab’urugo

1 Bana, mujye mwumvira ababyeyi banyu mu Mwami wacu, kuko ari byo bibakwiriye.

2 Wubahe so na nyoko (iryo ni ryo tegeko rya mbere ririmo isezerano),

3 kugira ngo ubone amahoro uramire mu isi.

4 Namwe ba se ntimugasharirire abana banyu, ahubwo mubarere mubahana, mubigisha iby’Umwami wacu.

5 Namwe mbata, mujye mwumvira ba shobuja bo ku mubiri nk’uko mwumvira Kristo, mububashye muhinda imishyitsi kandi mutaryarya mu mitima yanyu.

6 Ntimukabakorere bakibahagarikiye gusa ngo mumere nk’abanezeza abantu, ahubwo mumere nk’imbata za Kristo, mukore ibyo Imana ishaka mubikuye ku mutima.

7 Mubakorere mubyishimiye nk’abakorera Umwami wacu, mutari nk’abakorera abantu.

8 Kuko muzi yuko umuntu wese iyo akoze ikintu cyiza azacyiturwa n’Umwami, naho yaba imbata cyangwa uw’umudendezo.

9 Namwe ba shebuja, abe ari ko mugirira abagaragu banyu namwe, mureke kubakangisha kuko muzi yuko musangiye Shobuja uri mu ijuru, utarobanura abantu ku butoni.

Uburyo bwo gutwara intwaro z’Imana

10 Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi.

11 Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani.

12 Kuko tudakÄ«rana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukÄ«rana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.

13 Nuko rero mutware intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe gukomera ku munsi mubi, kandi murangije byose mubashe guhagarara mudatsinzwe.

14 Muhagarare mushikamye mukenyeye ukuri, mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza,

15 mukwese inkweto, ari zo butumwa bwizabw’amahoro bubiteguza,

16 kandi ikigeretse kuri byose mutware kwizera nk’ingabo, ari ko muzashoboza kuzimisha imyambi ya wa mubi yose yaka umuriro.

17 Mwakire agakiza kabe ingofero, mwakire n’inkota y’Umwuka ari yo Jambo ry’Imana,

18 musengeshe Umwuka iteka mu buryo bwose bwo gusenga no kwinginga, kandi ku bw’ibyo mugumye rwose kuba maso, musabire abera bose.

19 Kandi nanjye munsabire mpabwe kuvuga nshize amanga uko mbumbuye akanwa, kugira ngo menyeshe abantu ubwiru bw’ubutumwa bwiza,

20 ari bwo mbereye intumwa yabwo kandi mbohesherejwe umunyururu, mvuge ibyabwo nshize amanga nk’uko binkwiriye.

21 Kandi Tukiko, mwene Data ukundwa w’umubwiriza w’iby’Imana ukiranuka ukorera mu Mwami, azabasobanurira byose kugira ngo namwe mumenye ibyanjye uko meze.

22 Ni we mwatumyeho ku bw’ibyo ngo mumenye ibyacu, kandi ahumurize imitima yanyu.

23 Amahoro abe muri bene Data, n’urukundo rufatanije no kwizera, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

24 Ubuntu bw’Imana bubane n’abakunda Umwami wacu Yesu Kristo bose bataryarya.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 10 =