Gal 1

1 Pawulo (intumwa itari iy’abantu, kandi itatumwe n’umuntu, ahubwo yatumwe na Yesu Kristo n’Imana Data wa twese yamuzuye),

2 jye na bene Data turi kumwe bose, turabandikiye mwebwe abo mu matorero y’i Galatiya.

3 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami wacu Yesu Kristo,

4 witangiye ibyaha byacu ngo aturokore iki gihe kibi cya none, nk’uko Imana Data wa twese yabishatse.

5 Icyubahiro kibe icyayo iteka ryose. Amen.

Kunamuka kw’Abagalatiya

6 Ndatangazwa n’uko mwimuye vuba mutyo, mukareka uwabahamagariye guhabwa ubuntu bwa Kristo mukajya ku bundi butumwa,

7 nyamara si ubundi ahubwo ni ikindi. Hariho abantu babahagarika imitima, bagashaka kugoreka ubutumwa bwiza bwa Kristo.

8 Ariko nihagira ubabwiriza ubutumwa butari ubwo twababwirije, ari twe cyangwa ndetse marayika uvuye mu ijuru, avumwe.

9 Nk’uko twabanje kubivuga na none nongeye kubivuga nti “Niba umuntu ababwira ubutumwa budahura n’ubwo mwemeye mbere avumwe.”

10 Mbese noneho ni ishimwe ry’abantu nshaka, cyangwa ni iry’Imana? Cyangwa se ni abantu nshaka kunezeza? Iyaba nkinezeza abantu simba ndi imbata ya Kristo.

Pawulo ahamya ko ubutumwa yahawe atari ubw’abantu

11 Bene Data, ndabamenyesha yuko ubutumwa bwiza navuze atari ubw’abantu

12 kuko nanjye ntabuhawe n’umuntu, kandi sinabwigishijwe n’umuntu, ahubwo ni Yesu Kristo wabumpishuriye.

13 Mwumvise ingeso zanjye nari mfite kera ngikurikiza idini y’Abayuda, yuko nari nkabije kurenganya Itorero ry’Imana no kuririmbura.

14 Kandi narushije benshi bo mu bwoko bwacu tungana gukurikiza idini y’Abayuda, kuko nabarushaga kugira ishyaka ry’imigenzo twahawe na ba sogokuruza.

15 Ariko Imana yantoranije nkiri mu nda ya mama, impamagara ku bw’ubuntu bwayo.

16 Kandi ubwo yashimaga kumpishurira Umwana wayo ngo mvuge ubutumwa bwe bwiza mu banyamahanga, sinahereye ko ngisha inama abafite umubiri n’amaraso,

17 cyangwa ngo nzamuke njye i Yerusalemu gusanga abambanjirije kuba intumwa, ahubwo nagiye muri Arabiya kandi mvuyeyo nsubira i Damasiko.

18 Nuko imyaka itatu ishize ndazamuka njya i Yerusalemu gusūra Kefa, mara iwe iminsi cumi n’itanu.

19 Ariko mu zindi ntumwa nta wundi nabonye, keretse Yakobo mwene nyina w’Umwami Yesu.

20 (Ndabarahira imbere y’Imana yuko ibyo mbibandikiye ntabeshya.)

21 Bukeye njya mu bihugu by’i Siriya n’i Kilikiya.

22 Ab’amatorero y’i Yudaya yo muri Kristo ntibari bazi uko nsa,

23 keretse kumva gusa abamvugaga bati “Uwaturenganyaga kera noneho arigisha iby’idini yarimburaga kera”,

24 nuko ibyo bigatuma bahimbaza Imana ku bwanjye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + 17 =