Ezayi 1

Yesaya ahana Abayuda ubugome

1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku ngoma ya Uziya no ku ya Yotamu, no ku ya Ahazi no ku ya Hezekiya abami b’Abayuda, ibyo yerekwaga ku Buyuda no ku b’i Yerusalemu ni ibi: 26.1–32.33

2 Umva wa juru we, tega amatwi nawe wa si we, kuko Uwiteka avuga ati “Nonkeje abana ndabarera ariko barangomera.

3 Inka imenya nyirayo, n’indogobe imenya urugo rwa shebuja. Abisirayeli bo ntibabizi, ubwoko bwanjye ntibubyitaho.”

4 Dore wa bwoko bukora ibyaha we, abantu buzuwemo no gukiranirwa, urubyaro rw’inkozi z’ibibi, abana bonona baretse Uwiteka, basuzuguye Uwera wa Isirayeli baramuhararuka, basubira inyuma.

5 Ni iki gitumye mushaka kugumya gukubitwa muzira gukabya ubugome? Umutwe wose urarwaye, umutima wose urarabye,

6 uhereye mu bworo bw’ikirenge ukageza mu mutwe nta hazima, ahubwo ni inguma n’imibyimba n’ibisebe binuka, bitigeze gukandwa cyangwa gupfukwa, nta n’ubwo byabobejwe n’amavuta.

7 Igihugu cyanyu ni amatongo, imidugudu yanyu yarahiye, abanyamahanga barabaryana imyaka yanyu. Igihugu kibaye amatongo nk’igishenywe n’abanyamahanga koko.

8 Umukobwa w’i Siyoni asigaye ameze nk’ingando yo mu nzabibu, ameze nk’indaro yo mu murima w’imyungu, ameze nk’umudugudu ugoswe n’ingabo.

9 Iyaba Uwiteka Nyiringabo atadushigarije igice gito cyane cy’abantu barokotse, tuba twarabaye nk’i Sodomu tukamera nk’i Gomora.

10 Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa batware b’i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y’Imana yacu, mwa bantu b’i Gomora.

11 “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene.

12 Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo?

13 Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho.

14 Imboneko z’amezi n’iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira.

15 Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.

Abahugurira guhindukirira Uwiteka ngo bababarirwe

16 “Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi.

17 Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi.

18 “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.

19 Nimwemera mukumvira muzarya ibyiza byo mu gihugu.

20 Ariko nimwanga mukagoma inkota izabarya”, kuko akanwa k’Uwiteka ari ko kabivuze.

21 Dore ye, umurwa wiringirwaga uhindutse maraya, ahuzuraga imanza zitabera hakababwamo no gukiranuka, none hasigaye ari ah’abicanyi.

22 Ifeza zawe zihindutse inkamba, vino zawe zibaye umufungure.

23 Abatware bawe ni abagome n’incuti z’abajura, umuntu wese muri bo akunda kugurirwa kandi akurikira impongano, ntibacira impfubyi imanza kandi imanza z’abapfakazi ntizibageraho.

24 Ni cyo gituma Uwiteka Nyiringabo, Umunyambaraga wa Isirayeli avuga ati “Yewe, nziruhutsa ntuye abanzi banjye kandi n’ababisha banjye nzabahōra.

25 Nzagushyiraho ukuboko ngukuremo rwose inkamba zawe, nkumaremo icyuma cy’ibati.

26 Nzagarura abacamanza bawe n’abajyanama bawe nk’ubwa mbere, hanyuma uzitwa umudugudu ukiranuka, umurwa wiringirwa.”

27 I Siyoni hazacungurwa n’imanza zitabera, kandi abahindutse bo muri yo bazakizwa no gukiranuka.

28 Ariko abacumura n’abanyabyaha bazarimburanwa, n’abimūra Uwiteka bazatsembwa.

29 Muzakorwa n’isoni z’imirinzi mwifuje, kandi muzamwazwa n’amasambu mwatoranije,

30 kuko muzamera nk’igiti cy’umwela cy’ibibabi birabye, cyangwa nk’isambu itagira amazi.

31 Umunyambaraga azamera nk’ubutumba kandi umurimo we uzamera nk’igishashi, bizahira hamwe kandi nta wuzabizimya.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

4 × 1 =