Ezayi 2

Ahanurira inzu ya Yakobo ibyiza n’iby’amahoro

1 Ibyo Yesaya mwene Amosi yeretswe ku Bayuda no ku b’i Yerusalemu.

2 Mu minsi y’imperuka umusozi wubatsweho inzu y’Uwiteka uzakomerezwa mu mpinga z’imisozi, ushyirwe hejuru usumbe iyindi kandi amahanga yose azawushikira.

3 Amahanga menshi azahaguruka avuge ati “Nimuze tuzamuke tujye ku musozi w’Uwiteka, ku nzu y’Imana ya Yakobo kugira ngo ituyobore inzira zayo tuzigenderemo.” Kuko i Siyoni ari ho hazava amategeko, i Yerusalemu hagaturuka ijambo ry’Uwiteka.

4 Azacira amahanga imanza, azahana amoko menshi. Inkota zabo bazazicuramo amasuka n’amacumu bazayacuramo impabuzo, nta shyanga rizabangurira irindi shyanga inkota, kandi ntabwo bazongera kwiga kurwana.

5 Mwa nzu ya Yakobo mwe, nimuze tugendere mu mucyo w’Uwiteka.

6 Ubwoko bwawe ari bwo nzu ya Yakobo, waburekeshejwe n’uko buzuye imigenzo ivuye iburasirazuba, bakaraguza nk’Abafilisitiya kandi bakifatanya n’abanyamahanga.

7 Igihugu cyabo cyuzuye ifeza n’izahabu, ubutunzi bwabo ntibugira uko bungana kandi cyuzuye n’amafarashi, amagare yabo ntagira urugero.

8 Igihugu cyabo cyuzuye ibishushanyo bisengwa, baramya iby’ubukorikori bw’amaboko yabo, intoki zabo ubwabo ari zo zabiremye.

9 Uworoheje yikubita hasi, ukomeye akicisha bugufi, ku bw’ibyo ntubababarire.

10 Injira mu isenga wihishe mu mukungugu, uhunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye.

11 Agasuzuguro k’abantu kazacishwa bugufi n’ubwibone bw’abantu buzashyirwa hasi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine,

12 kuko hazaba umunsi w’Uwiteka Nyiringabo wo gutungura ibyibona n’ibigamika byose n’ikintu cyose cyishyira hejuru, bikazacishwa bugufi.

13 Uwo munsi uzaba no ku myerezi miremire y’i Lebanoni yose yishyira hejuru, no ku myela y’i Bashani yose,

14 no ku misozi miremire yose no ku misozi yose yishyira hejuru,

15 no ku munara muremure wose no ku nkike yose,

16 no ku nkuge z’i Tarushishi zose no ku bishushanyo binezeza byose.

17 Nuko agasuzuguro k’abantu kazashyirwa hasi n’ubwibone bw’abantu buzacishwa bugufi, uwo munsi Uwiteka ni we uzogezwa wenyine.

18 Ibigirwamana bizashiraho rwose.

19 Abantu bazinjira mu buvumo bwo mu bitare no mu nzobo zo mu butaka, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje guhindisha isi umushyitsi.

20 Uwo munsi abantu bazajugunya ibishushanyo byabo bisengwa by’ifeza n’iby’izahabu, byacuriwe gusengwa, babijugunyire imbeba n’ubucurama,

21 bajye kwihisha mu buvumo bwo mu bitare no mu bihanamanga, bahunge igitinyiro cy’Uwiteka n’ubwiza bw’icyubahiro cye, ubwo azahagurukana imbaraga aje gutera isi umushyitsi.

22 Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru. Mbese mubaca iki?

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

7 + 12 =