Ezayi 4

Imana isezerana gukiza abakobwa b’i Yerusalemu

1 Uwo munsi abagore barindwi bazajya ku mugabo umwe bamubwire bati “Tuzitungirwa n’ibyokurya byacu kandi tuzajya twiyambika ubwacu, ariko uduhe kwitirirwa izina ryawe udukize urubwa rw’abantu.”

2 Uwo munsi ishami ry’Uwiteka rizaba ryiza rifite icyubahiro. Abisirayeli bazarokoka, imyaka yo mu gihugu izabaryohera cyane ibabere myiza.

3 Maze uzasigara i Siyoni n’i Yerusalemu wese, yanditswe mu bazima b’i Yerusalemu, azitwe uwera.

4 Ubwo ngubwo Uwiteka azaba yuhagiye imyanda y’abakobwa b’i Siyoni ayimazeho, kandi azaba amaze amaraso muri Yerusalemu, ayamarishijemo umwuka ukiranuka n’umwuka wotsa.

5 Kandi hejuru y’ubuturo bwose bwo ku musozi wa Siyoni no ku materaniro yaho, Uwiteka azaharemeraho igicu n’umwotsi ku manywa n’umuriro waka ukamurika nijoro. Maze hejuru y’ibyubahwa byose hazabeho igitwikirizo.

6 Kandi ku manywa hazabaho ihema ryo kuzana igicucu ku bw’icyokere, ribe ubuhungiro n’ubwugamo bw’ishuheri n’imvura.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =