Ezayi 3

Amakuba azanwa n’ibyaha. Abakobwa b’i Yerusalemu bahanwa

1 Dore Uwiteka Umwami Nyiringabo, yanyaze ab’i Yerusalemu n’Abayuda icyari kibatunze n’icyo bari bishingikirijeho, umutsima wose n’amazi yose byabatungaga,

2 n’umunyamaboko wese n’intwari yose n’umucamanza, n’umuhanuzi n’umupfumu n’umukuru,

3 n’umutware w’ingabo mirongo itanu n’umunyacyubahiro, n’umujyanama n’umunyabukorikori w’umuhanga n’umupfumu ujijutse.

4 Nzabaha abana ho abatware, abana bato ni bo bazabategeka.

5 Abantu bazarenganywa, umuntu wese azarenganya mugenzi we, undi azarenganya umuturanyi we, umwana azasuzugura abakuru, umutindi azasuzugura abanyacyubahiro.

6 Icyo gihe umuntu azafata mwene se wo mu rugo rwa se amubwire ati “Ubwo ari wowe ufite imyambaro abe ari wowe uba umutware, n’iri tongo abe ari wowe uritegeka.”

7 Uwo munsi azahakana avuge cyane ati “Simbasha kubabera umukiza kuko nta byokurya mfite mu rugo rwanjye, nta n’imyambaro, ndanze ko mungira umutware w’abantu.”

8 I Yerusalemu hararimbutse n’i Buyuda haraguye kuko bagomera Uwiteka mu byo bavuga no mu byo bakora, bakarakaza mu maso he hafite icyubahiro.

9 Ishusho yo mu maso habo ni yo muhamya wo kubashinja, berura ibyaha byabo nk’ab’i Sodomu, ntibabihisha. Ubugingo bwabo buzabona ishyano, kuko bihamagariye ibyago.

10 Muvuge ko abakiranutsi bazagubwa neza, kuko bazatungwa n’imirimo y’amaboko yabo.

11 Ariko umunyabyaha abonye ishyano! Azagubwa nabi kuko azahabwa ibihembo by’ibyo yakoze.

12 Ubwoko bwanjye burarenganywa n’abana kandi burategekwa n’abagore. Nyamuna bwoko bwanjye, abakuyobora barakuyobya bakarimbura inzira unyuramo.

13 Uwiteka ahagurukijwe no kuburana agacira amahanga imanza.

14 Uwiteka azacira imanza abakuru b’ubwoko bwe n’abatware babwo. “Kuko ari mwebwe mwariye uruzabibu mukarumaraho, iminyago y’abakene iri mu ngo zanyu.

15 Ni iki gituma mumenagura ubwoko bwanjye mugahera abakene?” Ni ko Uwiteka Umwami Nyiringabo abaza.

16 Kandi Uwiteka aravuga ati “Abakobwa b’i Siyoni bafite ubwibone kandi bagenda bashinze amajosi, barebana amaso y’ubuhehesi, bagenda bakimbagira bacinya inzogera.

17 Ni cyo kizatuma Uwiteka ateza abakobwa b’i Siyoni ibikoko mu bitwariro, agatwikurura ibiteye isoni byabo.”

18 Uwo munsi Uwiteka azabambura ubutega barimbana n’ibikubwe n’ibirezi,

19 n’imitako n’ibitare n’imishunzi,

20 n’imitamirizo n’imikufi yo ku maguru, n’imyeko n’imikondo y’amadahano n’impigi,

21 n’impeta n’izindi mpeta zo ku mazuru,

22 n’imyambaro y’amabara myiza n’imyitero, n’ibishura n’amasaho y’umurimbo,

23 n’indorerwamo n’igitare cyiza, n’ibitambaro byo mu mitwe n’imyenda bitwikiriye.

24 Maze mu cyimbo cy’ibihumura neza hazaba umunuko, mu cyimbo cy’umweko hazaba umugozi, ahabaga umusatsi utsibye hazaba uruhara. Mu cyimbo cyo kwambara ikoti ryiza bazakenyera ibigunira, ahari ubwiza hazaba inkovu.

25 Ingabo zawe zizicwa n’inkota, intwari zawe zizagwa mu ntambara.

26 Amarembo y’i Siyoni azarira aboroge, hazicara ku butaka hasigaye ubusa.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 4 =