Ezira 2

Abanyagano basubiye iwabo

1 Kandi abo muri icyo gihugu, Nebukadinezari umwami w’i Babuloni yajyanye ari imbohe, akabajyana i Babuloni, abavuye mu bunyage bagasubira i Yerusalemu n’i Buyuda, umuntu wese agasubira mu mudugudu w’iwabo ni aba.

2 Ni bo bazanye na Zerubabeli na Yeshuwa na Nehemiya, na Seraya na Rēlaya na Moridekayi, na Bilishani na Misipari na Bigivayi, na Rehumu na Bāna.

Umubare w’abagabo bo mu Bisirayeli ni uyu:

3 Abo muri bene Paroshi ni ibihumbi bibiri n’ijana na mirongo irindwi na babiri.

4 Abo muri bene Shefatiya ni magana atatu na mirongo irindwi na babiri.

5 Abo muri bene Ara ni magana arindwi na mirongo irindwi na batanu.

6 Abo muri bene Pahatimowabu, bo muri bene Yoshuwa na Yowabu ni ibihumbi bibiri na magana inani na cumi na babiri.

7 Abo muri bene Elamu ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

8 Abo muri bene Zatu ni magana urwenda na mirongo ine na batanu.

9 Abo muri bene Zakayi ni magana arindwi na mirongo itandatu.

10 Abo muri bene Bani ni magana atandatu na mirongo ine na babiri.

11 Abo muri bene Bebayi ni magana atandatu na makumyabiri na batandatu.

12 Abo muri bene Azigadi ni igihumbi na magana abiri na makumyabiri na babiri.

13 Abo muri bene Adonikamu ni magana atandatu na mirongo itandatu na batandatu.

14 Abo muri bene Bigivayi ni ibihumbi bibiri na mirongo itanu na batandatu.

15 Abo muri bene Adini ni magana ane na mirongo itanu na bane.

16 Abo muri bene Ateri, ba Hezekiya, ni mirongo urwenda n’umunani.

17 Abo muri bene Besayi ni magana atatu na makumyabiri na batatu.

18 Abo muri bene Yora ni ijana na cumi na babiri.

19 Abo muri bene Hashumu ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

20 Abo muri bene Gibari ni mirongo urwenda na batanu.

21 Abakomoka mu mugi wa Betelehemu ni ijana na makumyabiri na batatu.

22 Abagabo b’i Netofa ni mirongo itanu na batandatu.

23 Abagabo ba Anatoti ni ijana na makumyabiri n’umunani.

24 Abakomoka mu mugi wa Azimaveti ni mirongo ine na babiri.

25 Abakomoka mu mugi wa Kiriyatarimu n’uwa Kefira n’uwa Bēroti, ni magana arindwi na mirongo ine na batatu.

26 Abakomoka mu mugi wa Rama n’uwa Geba ni magana atandatu na makumyabiri n’umwe.

27 Abakomoka mu mugi wa Mikimasi ni ijana na makumyabiri na babiri.

28 Abakomoka mu mugi wa Beteli n’uwa Ayi ni magana abiri na makumyabiri na batatu.

29 Abakomoka mu mugi wa Nebo ni mirongo itanu na babiri.

30 Abakomoka mu mugi wa Magibishi ni ijana na mirongo itanu na batandatu.

31 Abo muri bene Elamu wundi ni igihumbi na magana abiri na mirongo itanu na bane.

32 Abo muri bene Harimu ni magana atatu na makumyabiri.

33 Abakomoka mu mugi wa Lodi n’uwa Hadidi n’uwa Ono, ni magana arindwi na makumyabiri na batanu.

34 Abakomoka mu mugi wa Yeriko ni magana atatu na mirongo ine na batanu.

35 Abakomoka mu mugi wa Senaya ni ibihumbi bitatu na magana atandatu na mirongo itatu.

Abatambyi n’Abalewi basubiyeyo

36 Abatambyi bene Yedaya, bo muryango wa Yeshuwa ni magana urwenda na mirongo irindwi na batatu.

37 Abo muri bene Imeri ni igihumbi na mirongo itanu na babiri.

38 Abo muri bene Pashuri ni igihumbi na magana abiri na mirongo ine na barindwi.

39 Abo muri bene Harimu ni igihumbi na cumi na barindwi.

40 Abalewi bene Yeshuwa na Kadimiyeli, bo muri bene Hodaviya ni mirongo irindwi na bane.

41 Abaririmbyi bene Asafu ni ijana na makumyabiri n’umunani.

42 Abo mu bakumirizi bene Shalumu na bene Ateri, na bene Talimoni na bene Akubu, na bene Hatita na bene Shobayi, bose ni ijana na mirongo itatu n’icyenda.

43 Abanetinimu bene Siha na bene Hasufa na bene Tabawoti,

44 na bene Kerosi na bene Siyaha na bene Padoni,

45 na bene Lebana na bene Hagaba na bene Akubu,

46 na bene Hagabu na bene Shalumayi na bene Hanāni,

47 na bene Gideli na bene Gahari na bene Reyaya,

48 na bene Resini na bene Nekoda na bene Gazamu,

49 na bene Uza na bene Paseya na bene Besayi,

50 na bene Asina na bene Meyunimu na bene Nefusimu,

51 na bene Bakibuki na bene Hakufa na bene Harihuri,

52 na bene Basiluti na bene Mehida na bene Harisha,

53 na bene Barikosi na bene Sisera na bene Tema,

54 na bene Nesiya na bene Hatifa.

55 N’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo ni bene Sotayi na bene Sofereti na bene Peruda,

56 na bene Yāla na bene Darikoni na bene Gideli,

57 na bene Shefatiya na bene Hatili, na bene Pokeretihasebayimu na bene Ami.

58 Abanetinimu bose n’abuzukuruza b’abagaragu ba Salomo, bari magana atatu na mirongo urwenda na babiri.

59 Kandi aba ni bo bazamutse bava i Telimela n’i Teliharisha, n’i Kerubu na Adani na Imeri, ariko ntibabasha kwerekana amazina ya ba sekuruza n’imbyaro zabo yuko ari Abisirayeli koko.

60 Abo muri bene Delaya na bene Tobiya na bene Nekoda, ni magana atandatu ma mirongo itanu na babiri.

61 Kandi n’abo mu batambyi bene Habaya na bene Hakosi, na bene Barizilayi w’Umunyagaleyadi, washatse umugeni mu bakobwa ba Barizilayi w’Umunyagaleyadi akamwitirirwa,

62 abo bashatse amazina yabo mu mibare yo kuvuka kwabo ntibayabona, ni cyo cyatumye batekerezwa nk’abahumanye bagakurwa mu butambyi.

63 Umutirushata ababwira yuko batarya ku bintu byejejwe cyane, kugeza ubwo hazaboneka umutambyi ufite Urimu na Tumimu.

Abasubiyeyo bose n’ibintu byabo n’amaturo yabo

64 Nuko iteraniro ryose riteranye ryari inzovu enye n’ibihumbi bibiri na magana atatu na mirongo itandatu;

65 udashyizeho abagaragu babo n’abaja babo, umubare wabo bari ibihumbi birindwi na magana atatu na mirongo itatu na barindwi, kandi bari bafite abagabo n’abagore b’abaririmbyi magana abiri.

66 Amafarashi yabo yari magana arindwi na mirongo itatu n’atandatu, n’inyumbu zabo zari magana abiri na mirongo ine n’eshanu,

67 n’ingamiya zabo na zo zari magana ane na mirongo itatu n’eshanu, n’indogobe zabo zari ibihumbi bitandatu na magana arindwi na makumyabiri.

68 Bamwe mu batware b’amazu ya ba sekuruza, bageze ku nzu y’Uwiteka iri i Yerusalemu baturana umutima ukunze amaturo y’inzu y’Imana, ngo bayishinge ahantu hayo.

69 Batanga uko babashije, bashyira mu bubiko bw’ibikoreshwa umurimo dariki z’izahabu inzovu esheshatu n’igihumbi, n’indatira z’ifeza ibihumbi bitanu, n’imyambaro ijana y’abatambyi.

70 Nuko abatambyi n’Abalewi n’abantu bamwe, n’abaririmbyi n’abakumirizi n’Abanetinimu baba mu midugudu yabo, n’Abisirayeli bose mu midugudu yabo.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × five =