Ezira 3

Bashinga icyotero cy’Imana

1 Nuko ukwezi kwa karindwi kubonetse, ubwo Abisirayeli bari mu midugudu yabo, abantu bateranira i Yerusalemu icyarimwe.

2 Maze Yeshuwa mwene Yosadaki ahagurukana na bene se b’abatambyi, na Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na bene se, bakora icyotero cy’Imana ya Isirayeli cyo gutambiraho ibitambo byoswa, nk’uko byanditswe mu mategeko ya Mose umuntu w’Imana.

3 Icyotero bagitereka ku gitereko cyacyo, kuko bari bafite ubwoba batewe n’abantu bo muri ibyo bihugu, bagitambiraho Uwiteka ibitambo byoswa bya mu gitondo n’ibya nimugoroba.

Baziririza iminsi mikuru y’ingando

4 Kandi bagira ibirori byo kuziririza iminsi mikuru y’ingando nk’uko byanditswe, batamba ibitambo byoswa by’iminsi yose uko umubare wabyo wari uri, bakurikije itegeko ry’ibyategekewe umunsi wose.

5 Hanyuma batamba igitambo cyoswa gitambwa ubudasiba n’ibitambo byo mu mboneko z’amezi, n’iby’ibirori by’Uwiteka byategetswe byose byejejwe, n’iby’umuntu wese washakaga gutura Uwiteka ituro, abitewe n’umutima ukunze.

6 Ku munsi wa mbere w’ukwezi kwa karindwi ni ho batangiriye gutambira Uwiteka ibitambo byoswa, ariko imfatiro z’urusengero zari zitarashingwa.

7 Kandi bahemba abubatsi n’ababaji impiya, ab’i Sidoni n’ab’i Tiro babaha ibyokurya n’ibyokunywa n’amavuta, kugira ngo bazane ibiti by’imyerezi babikura i Lebanoni, bakabizana ku nyanja bakabigeza i Yopa bakurikije itegeko bategetswe na Kuro umwami w’u Buperesi.

Bashinga imfatiro z’urusengero

8 Nuko mu mwaka wa kabiri uhereye aho bagereye ku nzu y’Imana i Yerusalemu, mu kwezi kwa kabiri ni ho Zerubabeli mwene Sheyalutiyeli na Yeshuwa mwene Yosadaki batangiye gukora, bafatanije n’abandi batambyi n’Abalewi bene wabo, n’abavuye mu bunyage bakaza i Yerusalemu bose. Bategeka Abalewi bamaze imyaka makumyabiri n’abayishagije, ngo bahagarikire umurimo w’inzu y’Uwiteka.

9 Maze Yeshuwa ahagurukana n’abahungu be na bene se, Kadimiyeli n’abahungu be bene Yuda, na bene Henadadi n’abahungu babo n’Abalewi bene wabo, bajya gukoresha abakozi b’umurimo w’inzu y’Imana.

10 Nuko ubwo abubatsi bashingaga urufatiro rw’urusengero rw’Uwiteka, bashyiraho abatambyi bambaye imyambaro yabo bafite amakondera, n’Abalewi bene Asafu bafite ibyuma bivuga, ngo basingize Uwiteka nk’uko Dawidi umwami wa Isirayeli yategetse.

11 Bikiranya basingiza Uwiteka bamushima bati

“Erega Uwiteka ni mwiza!

N’imbabazi agirira Abisirayeli zihoraho iteka ryose.”

Maze abantu bose barangurura amajwi arenga basingiza Uwiteka, kuko urufatiro rw’inzu ye rushinzwe. 107.1; 118.1; 136.1; Yer 33.11

12 Ariko benshi mu batambyi n’Abalewi n’abatware b’amazu ya ba sekuruza, ab’abasaza bari babonye inzu ya mbere, babonye urufatiro rw’inzu rushinzwe imbere yabo bararira cyane baboroga. Abandi benshi basakuza cyane bishima,

13 bituma abantu batabasha gutandukanya ijwi ry’ibyishimo by’abantu n’ijwi ryo kurira kwabo, kuko abantu basakuzaga amajwi arenga urusaku rukagera kure.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

17 − one =