Fil 1

1 Pawulo na Timoteyo imbata za Kristo Yesu, turabandikiye mwebwe abera bo muri Kristo Yesu b’i Filipi bose, hamwe n’abepisikopi n’abadiyakoni.

2 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

Urukundo Pawulo akunda Abafilipi

3 Nshima Imana yanjye iteka uko mbibutse,

4 kandi uko mbasabiye mwese iteka ryose mbasabira nezerewe,

5 kuko mwafatanije nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza, muhereye ku munsi wa mbere mukageza na n’ubu.

6 Icyo nzi neza rwose ntashidikanya, ni uko Iyatangiye umurimo mwiza muri mwe izawurangiza rwose, kugeza ku munsi wa Yesu Kristo,

7 kandi birankwiriye ko mbatekereza ntyo mwese, kuko mu ngoyi zanjye no mu mpaka ngira kurwanira ubutumwa bwiza mpamya ko ari ubw’ukuri, mbahoza ku mutima nibuka ko musangiye nanjye ubuntu bw’Imana.

8 Imana ni yo ntanze ho umugabo yuko mbakumbura mwese mu mbabazi za Kristo Yesu.

9 Kandi iki ni cyo mbasabira, ni ukugira ngo urukundo rwanyu rurusheho kugwiza ubwenge no kumenya kose,

10 mubone uko murobanura ibinyuranye,kandi mubone uko muba abataryarya n’inyangamugayo kugeza ku munsi wa Kristo,

11 mwuzuye imbuto zo gukiranuka ziheshwa na Yesu Kristo, kugira ngo Imana ishimwe kandi ihimbazwe.

12 Bene Data, ndashaka ko mumenya yuko ibyambayeho bitabereye ubutumwa bwiza inkomyi ahubwo byabushyize imbere,

13 kuko byamenyekanye mu basirikare barinda Kayisari bose no mu bandi bose, yuko ari ku bwa Yesu naboshywe.

14 Nuko ibyo bituma abenshi bo muri bene Data bari mu Mwami Yesu na bo biringizwa n’ingoyi zanjye, bakarushaho gutinyuka no kuvuga ijambo ry’Imana bashize amanga.

15 Icyakora koko, bamwe babwiriza ibya Kristo babitewe n’ishyari no kwirema ibice, naho abandi bakabivugishwa n’umutima ukunze.

16 Abo babivugishijwe n’urukundo, kuko bazi yuko nashyiriweho kurwanira ubutumwa bwiza,

17 naho ba bandi bamamaza ibya Kristo babitewe no kwirema ibice, babikorana umutima ubarega bibwira ko bashobora kunyongerera umubabaro mu ngoyi zanjye.

18 Mbese ibyo bitwaye iki? Nta cyo kuko uko bimeze kose, ari mu buriganya cyangwa mu kuri Kristo yamamazwa, kandi ibyo ndabyishimiye kandi nzagumya kubyishimira,

19 kuko nzi yuko amaherezo ibyo bizampindukira agakiza, munsabiye kandi mpawe Umwuka wa Yesu Kristo,

20 kuko ntegerezanya ibyiringiro yuko ntazakorwa n’isoni z’ikintu cyose, ahubwo nzajya ngira ubushizi bw’amanga bwose, buzatuma Kristo akomeza gukuzwa n’umubiri wanjye iteka ryose nk’uko bimeze ubu, nubwo nabaho cyangwa nubwo napfa.

21 Erega ku bwanjye kubaho ni Kristo, kandi gupfa kumbereye inyungu!

22 Ariko rero niba kubaho mu mubiri ari cyo kizantera gukomeza kwera imbuto z’umurimo wanjye, sinzi icyo nahitamo.

23 Mpeze mu rungabangabo, kuko nifuza kugenda ngo mbane na Kristo, kuko ari byo birushaho kumbera byiza cyane,

24 nyamara ku bwanyu ho kuguma mu mubiri ni byo binkwiriye.

25 Nuko ubwo nizeye ibyo nzi neza yuko nzagumaho nkagumana namwe mwese, kugira ngo mujye imbere mwishimire kwizera,

26 kandi kugira ngo muzarusheho kunyirata muri Kristo Yesu, ubwo nzasubira kugaruka iwanyu.

Pawulo abihanangiririza ngo bagire ubumwe bwa kivandimwe

27 Icyakora, ingeso zanyu zimere nk’uko bikwiriye ubutumwa bwiza bwa Kristo, kugira ngo ninza kubasura cyangwa nintaza, nzumve ibyanyu yuko mushikamye mu Mwuka umwe muhuje umutima, kandi murwanira hamwe ku bwo kwizera ubutumwa bwiza,

28 mudakangwa n’ababisha bo mu buryo bwose.Ubwo butwari bwo kudatinya kwanyukuri bo ni ikimenyetso cyo kurimbuka kwabo, naho kuri mwe ni ikimenyetso cy’agakiza kanyu kava ku Mana.

29 Kuko mutahawe kwizera Kristo gusa, ahubwo mwahawe no kubabazwa ku bwe,

30 mufite kwa kurwana mwambonanaga kandi ari na ko mukinyumvana na n’ubu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =