Fil 2

1 Nuko niba hariho gukomezwa kuri muri Kristo, kandi niba hariho guhumurizwa kuzanwa n’urukundo, niba hariho no gusangira Umwuka, niba hariho imbabazi n’impuhwe,

2 musohoreshe umunezero wanjye guhuriza imitima mu rukundo, mwibwira kumwe muhuje imitima.

3 Ntimukagire icyo mukorera kwirema ibice cyangwa kwifata uko mutari, ahubwo mwicishe bugufi mu mitima, umuntu wese yibwire ko mugenzi we amuruta.

4 Umuntu wese muri mwe areke kwizirikana ubwe gusa, ahubwo azirikane n’abandi.

5 Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu.

6 Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa,

7 ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu

8 yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.

9 Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose,

10 kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi,

11 kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe.

12 Nuko abo nkunda, nk’uko iteka ryose mwajyaga mwumvira uretse igihe mpari gusa, ahubwo cyane cyane ntahari, mube ari ko musohoza agakiza kanyu mutinya, muhinda imishyitsi,

13 kuko Imana ari yo ibatera gukunda no gukora ibyo yishimira.

14 Mukore byose mutitotombana, mutagishanya impaka

15 kugira ngo mutabaho umugayo cyangwa uburyarya, mube abana b’Imana batagira inenge hagati y’ab’igihe kigoramye cy’ubugoryi, abo mubonekeramo nk’amatabaza mu isi,

16 mwerekane ijambo ry’ubugingo kugira ngo mbone uko nzirata ku munsi wa Kristo, yuko ntirukiye ubusa kandi nkaba ntaruhijwe n’ubundi.

17 Ariko nubwo amaraso yanjye yaba ayo kumīshwa ku gitambo cyo kwizera kwanyu ngo abe ituro, ibyo nabyishimira nkanezeranwa namwe mwese,

18 abe ari ko namwe mwishima mwishimana nanjye.

Pawulo atuma Timoteyo na Epafuradito ku Bafilipi

19 Niringiye mu Mwami Yesu kuzabatumaho Timoteyo vuba, kugira ngo nanjye nshyitse umutima hamwe maze kumenya ibyanyu.

20 Simfite undi duhuje umutima nka we uzita ku byanyu by’ukuri,

21 kuko bose basigaye bashaka ibyabo badashaka ibya Yesu Kristo.

22 Ariko muzi yuko uwo we yagaragaye ko ari mwiza, ubwo yakoranaga nanjye umurimo wo kwamamaza ubutumwa bwiza nk’uko umwana akorana na se.

23 Nuko uwo ni we niringiye kuzamubatumaho uwo mwanya, nimara kumenya ibyanjye.

24 Ariko niringiye Umwami Yesu yuko nanjye ubwanjye nzaza vuba.

25 Icyakora nibwira yuko binkwiriye ko mbatumaho Epafuradito, mwene Data dufatanije umurimo n’ubusirikare. Ni we ntumwa yanyu kandi ni we unkorera ibyo nkennye,

26 kuko yabakumburaga mwese agahagarikwa umutima n’uko mwumvise yuko yarwaye.

27 Kurwara koko yari arwaye, ndetse yari agiye gupfa ariko Imana iramubabarira, nyamara si we wenyine ahubwo nanjye yarambabariye, ngo ntongerwaho undi mubabaro ku uwo nsanganywe.

28 Ni cyo gituma mutumye mbikunze cyane, kugira ngo nimwongera kumubona muzishime nanjye ngabanye umubabaro.

29 Nuko rero, mumwakire mu Mwami Yesu mwishimye kandi abasa n’uwo mujye mububaha,

30 kuko yagarukiye hafi yo gupfa ku bw’umurimo wa Kristo, ntiyita ku magara ye kugira ngo asohoze ibyasigaye byo kumfasha kwanyu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 − nine =