Fil 4

1 Nuko rero bene Data, abo nkunda kandi nkumbura, ibyishimo byanjye n’ikamba ryanjye, muhagarare mushikamye mu Mwami Yesu, bakunzi banjye.

2 Ndahugura Ewodiya, ndahugura na Sintike ngo bahurize imitima mu Mwami Yesu.

3 Kandi nawe, uwo dufatanije uwo murimo by’ukuri, ndakwinginze ujye ufasha abo bagore kuko bakoranaga nanjye, bakamfasha kurwanira ubutumwa bwiza bo na Kilementi n’abandi bafatanyaga nanjye, amazina yabo yanditswe mu gitabo cy’ubugingo.

4 Mujye mwishimira mu Mwami wacu iminsi yose. Yewe, nongeye kubivuga nti “Mwishime!”

5 Ineza yanyu imenywe n’abantu bose, Umwami wacu ari bugufi.

6 Ntimukagire icyo mwiganyira, ahubwo ibyo mushaka byose bimenywe n’Imana mubisabiye, mubyingingiye, mushima.

7 Nuko amahoro y’Imana ahebuje rwose ayo umuntu yamenya, azarindire imitima yanyu n’ibyo mwibwira muri Kristo Yesu.

8 Ibisigaye bene Data, iby’ukuri byose, ibyo kūbahwa byose, ibyo gukiranuka byose, ibiboneye byose, iby’igikundiro byose n’ibishimwa byose, nihaba hariho ingeso nziza kandi hakabaho ishimwe abe ari byo mwibwira.

9 Ibyo nabīgishije, ibyo nababwirije, ibyo mwanyumvanye, n’ibyo mwambonanye abe ari byo mukora. Ni bwo Imana itanga amahoro izabana namwe.

10 Nishimiye cyane mu Mwami wacu, kuko na none nubwo byatinze mwongeye kunzirikana, icyakora mwaranzirikanaga ariko mwaburaga uburyo.

11 Ibyo simbivugiye yuko nakenaga, kuko uko ndi kose nize kunyurwa n’ibyo mfite.

12 Nzi gucishwa bugufi nzi no kugira ibisaga, n’aho naba ndi hose n’uko naba ndi kose, nigishijwe uburyo bwo kwihanganira byose, ari uguhaga, ari ugusonza, ari ukugira ibisaga cyangwa gukena.

13 Nshobozwa byose naKristoumpa imbaraga.

Ishimwe Pawulo ashimira Abafilipi

14 Ariko mwagize neza, ubwo mwese mwafatanije imibabaro yanjye.

15 Kandi mwa Bafilipi mwe, namwe ubwanyu muzi yuko ubutumwa bwiza bugitangira kubwirizwa ubwo navaga i Makedoniya, nta rindi Torero ryafatanije nanjye mu byo gutanga no guhabwa, keretse mwebwe mwenyine.

16 Ndetse n’i Tesalonike mwoherejeyo ibyo kunkenura, si rimwe risa ahubwo ni kabiri.

17 Nyamara burya si impano nshaka, ahubwo nshaka ko imbuto zongerwa kuri mwe.

18 Dore mfite ibinkwiriye byose ndetse mfite n’ibisaga, ndahaze ubwo maze guhabwa na Epafuradito ibyo mwohereje, bimbereye nk’umubabwe uhumura neza n’igitambo cyemewe gishimwa n’Imana.

19 Kandi Imana yanjye izabamara ubukene bwanyu bwose, nk’uko ubutunzi bw’ubwiza bwayo buri muri Kristo Yesu.

20 Icyubahiro kibe icy’Imana yacu, ari yo Data wa twese iteka ryose, Amen.

21 Nimuntahirize abera bose bari muri Kristo Yesu. Bene Data turi kumwe barabatashya.

22 Abera bose barabatashya, ariko cyane cyane abo kwa Kayisari.

23 Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 − 5 =