Fil 3

Imbuzi zerekeye intumwa z’ibinyoma

1 Ibisigaye bene Data, mwishimire mu Mwami Yesu. Kubandikira ibyo nigeze kubandikira ubundi ntibindambira, kandi namwe bibagirira akamaro.

2 Mwirinde za mbwa, mwirinde inkozi z’ibibi, mwirinde n’abakeba gukeba kubi,

3 kuko twebwe turi abakebwe gukebwa kwiza, abasenga mu buryo bw’Umwuka w’Imana, tukishimira Kristo Yesu ntitwiringire iby’umubiri, nubwo jyeweho nabasha kubyiringira.

4 Niba hari undi wese wibwira ko afite impamvu imutera kwiringira umubiri, jyeweho namurusha.

5 Dore nakebwe ku munsi wa munani, ndi uwo mu bwoko bw’Abisirayeli, ndi uwo mu muryango wa Benyamini, ndi Umuheburayo w’Abaheburayo, ndi Umufarisayo ku by’amategeko.

6 Ku by’ishyaka narenganyaga Itorero, ku byo gukiranuka kuzanwa n’amategeko nari inyangamugayo.

Guhomba iby’isi ku bwo gutunga Kristo

7 Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo,

8 ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,

9 kandi mboneke ko ndi muri we ntafite gukiranuka kwanjye kuva mu mategeko, ahubwo mfite ukuzanwa no kwizera Kristo,ari ko gukiranuka kuva ku Mana guheshwa no kwizera

10 kugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe

11 ngo ahari ngere ku muzuko w’abapfuye.

12 Si uko maze guhabwa cyangwa ngo mbe maze gutunganywa rwose, ahubwo ndakurikira kugira ngo ahari mfate icyo Kristo yamfatiye.

13 Bene Data, sinibwira yuko maze kugifata, ariko kimwe cyo nibagirwa ibiri inyuma, ngasingira ibiri imbere,

14 ndamaranira kugera aho dutanguranwa, ngo mpabwe ingororano zo guhamagara kw’Imana muri Kristo Yesu kwavuye mu ijuru.

15 Nuko rero, mwa batunganijwe mwese uko mungana mwe, namwe mube ari ko muhuza uwo mutima, kandi niba hariho ikibatekereresha ukundi cyose, Imana izakibahishurira na cyo.

16 Ariko rero, ukuri dusohoyemo abe ari ko dukurikiza.

Abanzi b’umusaraba wa Kristo

17 Bene Data, mugere ikirenge mu cyanjye muhuje imitima, kandi mwite ku bakurikiza ingeso zacu, izo mudufiteho icyitegererezo.

18 Hariho benshi bagenda ukundi, abo nababwiye kenshi, na none ndabababwira ndira yuko ari abanzi b’umusaraba wa Kristo.

19 Amaherezo yabo ni ukurimbuka, imana yabo ni inda, biratana ibiteye isoni byabo, bahoza umutima ku by’isi.

20 Naho twebweho iwacu ni mu ijuru, ni ho dutegereje Umukiza ko azava ari we Mwami Yesu Kristo,

21 uzahindura uyu mubiri wo gucishwa bugufi kwacu akawushushanya n’umubiri w’ubwiza bwe, kuko afite imbaraga zo kumubashisha kwigandurira byose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 2 =