Filem 1

1 Pawulo imbohe ya Kristo Yesu na Timoteyo mwene Data, turakwandikiye Filemoni ukundwa dusangiye umurimo,

2 na Afiya mushiki wacu, na Arukipo umusirikare mugenzi wacu n’Itorero ryo mu rugo rwawe.

3 Ubuntu bube muri mwe n’amahoro, biva ku Mana Data wa twese no ku Mwami Yesu Kristo.

4 Nshima Imana yanjye iteka, ngusabira uko nsenze

5 kuko numvise iby’urukundo rwawe no kwizera kwawe ugirira Umwami Yesu n’abera bose,

6 kugira ngo gusangira ko kwizera kwawe kubabere ukugira akamaro, ku bwo kumenya icyiza cyose kiri muri twe duheshwa no kuba muri Kristo.

7 Mwene Data, nanejejwe cyane kandi nahumurijwe n’urukundo rwawe, n’uko waruhuye imitima y’abera.

Pawulo yingingira Filemoni kwakira imbata ye Onesimo

8 Ku bw’ibyo nubwo mfite ubushizi bw’amanga bwose muri Kristo bwo kugutegeka ibikwiriye,

9 mpisemo kukwinginga ku bw’urukundo kuko ndi uko ndi, Pawulo umusaza, kandi none ndi n’imbohe ya Kristo Yesu.

10 Ndakwingingira umwana wanjye nabyariye mu minyururu yanjye Onesimo,

11 utakugiriraga umumaro kera ariko none akaba awutugirira twembi.

12 Ni we nkugaruriye,ndakwinginzeumwakire nk’inkoramutima yanjye.

13 Icyakora nari nkunze kumugumana kugira ngo ankorere mu cyimbo cyawe, mboshywe n’ingoyi ku bw’ubutumwa bwiza.

14 Ariko nta cyo nshaka gukora ntakugishije inama, kugira ngo icyiza ukora utaba ugihaswe, ahubwo ugikore ukunze.

15 Ahari icyatumye atandukanywa nawe igihe gito ni ukugira ngo muzabane iteka,

16 atakiri imbata yawe ahubwo aruta imbata, ari mwene So ukundwa, ukundwa nanjye cyane ariko akarushaho gukundwa nawe ku by’umubiri no ku by’Umwami wacu.

17 Nuko rero, niba wemera ko dufatanije umurimo umwakire nk’uko wanyakira,

18 kandi niba hari icyo yagucumuyeho, cyangwa akaba afite umwenda wawe ubimbareho.

19 Ni jye Pawulo wanditse n’ukwanjye kuboko yuko nzabyishyura, ne kwirirwa nkubwira yuko nawe ubwawe uri mu mwenda wanjye, uwo mwenda ni wowe ubwawe.

20 Bibe bityo mwene Data, nkubonemo umumaro mu Mwami wacu, unduhure umutima muri Kristo.

21 Nkwandikiye niringiye ko uzanyumvira, nzi yuko uzakora n’ibiruta ibyo mvuze.

22 Kandi n’ikindi, untegurire aho nzacumbika kuko niringiye yuko ku bw’amasengesho yanyu muzampabwa.

23 Epafura, uwo tubohanywe muri Kristo Yesu aragutashya,

24 na Mariko na Arisitariko. na Dema na Luka, abo dusangiye umurimo baragutashya. 14; 2 Tim 4.10,11

25 Ubuntu bw’Umwami Yesu Kristo bubane n’imitima yanyu, Amen.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five + 17 =