Tito 1

1 Pawulo imbata y’Imana n’intumwa ya Yesu Kristo, mbiherewe kwizeza intore z’Imana no kuzimenyesha ubwenge bw’ukuri guhuje no kubaha Imana,

2 niringiye kuzabona ubugingo buhoraho, ubwo Imana itabasha kubeshya yasezeranije uhereye kera kose.

3 Ariko mu bihe yatoranije, yumvikanishije ijambo ryayo ubutumwa nahawe nk’uko Imana Umukiza wacu yategetse.

4 Ndakwandikiye Tito, umwana wanjye nyakuri ku bwo kwizera dusangiye.

Ubuntu n’amahoro bibe kuri wowe, biva ku Mana Data wa twese no kuri Kristo Yesu Umukiza wacu.

Pawulo ashinga Tito gutunganya iby’Itorero ry’i Kirete

5 Icyatumye ngusiga i Kirete ni ukugira ngo utunganye ibyasigaye bidatunganye, kandi ngo ushyire abakuru b’Itorero mu midugudu yose nk’uko nagutegetse.

6 Ibyo ni ukuvuga abagabo batariho umugayo bafite umugore umwe, bafite abana bizera kandi bataregwa ko ari inkubaganyi cyangwa ibigande.

7 Kuko umwepisikopi akwiriye kutabaho umugayo nk’uko bikwiriye igisonga cy’Imana, kandi ntakwiriye kuba icyigenge cyangwa ikirara, cyangwa umunywi w’inzoga cyangwa umunyarukoni cyangwa uwifuza indamu mbi,

8 ahubwo abe ukunda gucumbikira abashyitsi, ukunda ibyiza, udashayisha, ukiranuka, wera, wirinda,

9 kandi ukomeza ijambo ryo kwizerwa nk’uko yaryigishijwe, kugira ngo abone uko ahugūza abantu inyigisho nzima, no gutsinda abamugisha impaka.

10 Kuko hariho benshi b’ibigande n’abashukanyi, cyane cyane mu bakebwe bavuga ibitagira umumaro,

11 bakwiriye kuzibwa iminwa kuko hariho imiryango y’abantu bubika bakayimaraho, bigishiriza ibidakwiriye kugira ngo babone indamu mbi.

12 Umwe muri bo w’umuhanuzi wabo yaravuze ati “Abanyakirete ni abanyabinyoma iteka, ni inyamaswa mbi, ni abanyanda mbi b’abanyabute.”

13 Uko guhamya ni uk’ukuri. Ni cyo gituma ukwiriye kubacyaha cyane kugira ngo babe bazima mu byo kwizera,

14 batita ku migani y’ibinyoma y’Abayuda n’amategeko y’abantu batera umugongo ukuri.

15 Byose bibonereyeababoneye, nyamara nta kibonereye abanduye batizera, ahubwo bononekaye ubwenge n’imitima yabo.

16 Bavuga yuko bazi Imana, ariko bayihakanisha ibyo bakora. Bene abo ni abo kwangwa urunuka, ni abatumvira Imana, no ku mirimo myiza yose nta cyo bamaze.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × four =