Gal 3

Amategeko ni umushorera utugeza kuri Kristo

1 Yemwe Bagalatiya b’abapfapfa, ni nde wabaroze, mweretswe Yesu Kristo nk’ubambwe ku musaraba mu maso yanyu?

2 Ibi byonyine ni byo nshaka ko mumbwira. Mbese imirimo itegetswe n’amategeko ni yo yabahesheje Umwuka, cyangwa se ni uko mwumvise mukizera?

3 Muri abapfapfa mutyo? Mwatangiye iby’Umwuka none mubiherukije iby’umubiri?

4 Ya mibabaro myinshi mwayibabarijwe ubusa? Niba yari iy’ubusa koko.

5 Mbese Ibaha Umwuka, igakora ibitangaza muri mwe, ibikoreshwa n’uko mukora imirimo itegetswe n’amategeko, cyangwa ni uko mwumvise mukizera?

6 Nk’uko Aburahamu yizeye Imana bikamuhwanirizwa no gukiranuka,

7 mumenye yuko ari na ko abīringira kwizera ari bo bana ba Aburahamu.

8 Kandi ibyanditswe byamenye bitaraba yuko Imana izatsindishiriza abanyamahanga kuko bizeye, bibwira Aburahamu ubutumwa bwiza bw’ibitaraba biti “Muri wowe ni mo amahanga yose azaherwa umugisha.”

9 Nuko abīringira kwizera bahānwa umugisha na Aburahamu wizeraga.

10 Abīringira imirimo itegetswe n’amategeko bose ni ibivume, kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese udahirimbanira ibyanditswe mu gitabo cy’amategeko byose ngo abikore.”

11 Biragaragara yuko ari nta muntu utsindishirizwa n’amategeko imbere y’Imana, kuko ukiranuka azabeshwaho no kwizera.

12 Nyamara amategeko ntagira icyo ahuriyeho no kwizera, ariko rero uyakomeza azabeshwaho na yo.

13 Kristo yaducunguriye kugira ngo dukizwe umuvumo w’amategeko, ahindutse ikivume ku bwacu (kuko byanditswe ngo “Havumwe umuntu wese umanitswe ku giti”),

14 kugira ngo umugisha wa Aburahamu ugere no ku banyamahanga bawuheshejwe na Yesu Kristo, kwizera kubone uko kuduhesha wa Mwuka twasezeranijwe.

15 Bene Data, ibi ndabibabwira nk’umuntu. Isezerano naho ryaba ari iry’umuntu, iyo rimaze gukomezwa nta muntu washobora kuryica cyangwa ngo aryongereho.

16 Nuko rero ibyasezeranijwe byasezeranijwe Aburahamu n’urubyaro rwe, nyamara Imana ntirakavuga iti “Imbyaro” nko kuvuga benshi, ahubwo iti “Ni urubyaro rwawe” nko kuvuga umwe, ari we Kristo.

17 Ibyo mvuze ni ibi: ni uko isezerano Imana yasezeranije mbere, ritakuweho n’amategeko yaje hashize imyaka magana ane na mirongo itatu, ngo aryice cyangwa avuguruze uwarisezeranije.

18 Kuko iyo umurage uva mu mategeko waba utakivuye mu byasezeranijwe, ariko dore Imana yawuhaye Aburahamu iwumusezeranije.

19 None se amategeko yazanywe n’iki? Yategetswe hanyuma ku bw’ibicumuro kugeza aho urubyaro ruzazira, urwo byasezeranijwe. Kandi yahawe abamarayika kugira ngo bayatange, bayahe umuhuza mu ntoki, na we ayahe abantu.

20 (Icyakora uwo muhuza si uw’umwe, nyamara Imana ni imwe).

21 Mbese ubwo bibaye bityo, amategeko arwanya amasezerano y’Imana? Ntibikabeho kuko iyaba harabayeho amategeko abasha kubeshaho abantu, gukiranuka kuba kwaraheshejwe na yo.

22 Ariko ibyanditswe bivuga yuko byose byakingiraniwe gutwarwa n’ibyaha, kugira ngo abizera bahabwe ibyasezeranijwe, babiheshejwe no kwizera Yesu Kristo.

23 Icyakora uko kwizera kutaraza twarindwaga tubohewe gutwarwa n’amategeko, dutegereje kwizera kwari kugiye guhishurwa.

24 Ubwo ni bwo buryo amategeko yatubereye umushorera wo kutugeza kuri Kristo, ngo dutsindishirizwe no kwizera.

25 Ariko kwizera kumaze kuza ntitwaba tugitwarwa na wa mushorera.

26 Mwese muri abana b’Imana mubiheshejwe no kwizera Kristo Yesu,

27 kuko mwese ababatirijwe muri Kristo muba mwambaye Kristo.

28 None ntihakiriho Umuyuda cyangwa Umugiriki, ntihakiriho imbata cyangwa uw’umudendezo, ntihakiriho umugabo cyangwa umugore, kuko mwese muri umwe muri Kristo Yesu.

29 Ubwo muri aba Kristo muri urubyaro rwa Aburahamu, muri n’abaragwa nk’uko byasezeranijwe.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × three =