Gal 4

Ubutumwa bwiza bwatubātuye mu mategeko

1 Ariko ndavuga yuko umuragwa iyo akiri umwana atagira icyo atandukanaho n’imbata, nubwo yaba ari nyir’ibintu byose.

2 Ahubwo ategekwa n’abamurera n’ibisonga, kugeza igihe cyategetswe na se.

3 Natwe ni ko turi. Tukiri bato twari imbata, dutegekwa n’amategeko ya mbere yahoze mu isi.

4 Maze igihe gikwiriye gisohoye Imana yohereza Umwana wayo wabyawe n’umugore, kandi wavutse atwarwa n’amategeko

5 ngo acungure abatwarwa na yo, biduheshe guhinduka abana b’Imana.

6 Kandi kuko muri abana bayo, ni cyo cyatumye Imana yohereza Umwuka w’Umwana wayo mu mitima yacu avugaati “Aba,Data.”

7 Ni cyo gituma utakiri imbata ahubwo uri umwana, kandi rero ubwo uri umwana, uri n’umuragwa ubihawe n’Imana.

8 Icyakora icyo gihe kuko mutari muzi Imana mwari imbata z’ibitari Imana nyakuri,

9 ariko none ubwo mwamenye Imana, kandi cyane cyane ubwo mwamenywe na yo, ni iki cyatumye musubira inyuma mu bya mbere bidafite imbaraga kandi bikena umumaro, mugashaka kongera kuba imbata zabyo?

10 Muziririza iminsi n’amezi n’ibihe n’imyaka.

11 Ndatinya yuko ahari ibyo nabakoreye naruhijwe n’ubusa.

12 Ndabinginga bene Data, mumere nkanjye kuko nanjye meze nkamwe.

13 Ntimurakangirira nabi, nubwo muzi yuko indwara y’umubiri ari yo yanzanye iwanyu bwa mbere kubabwira ubutumwa bwiza,

14 kandi nubwo iby’umubiri wanjye byababereye ikirushya ntimurakabihinyura ngo mubicire ifudika, ahubwo mwanyemeye nka marayika w’Imana, ndetse nka Kristo Yesu ubwe.

15 Ariko none kwa kwishima kwanyu kuri he? Ndabahamya yuko muri icyo gihe, iyo bishoboka muba mwaremeye kwinogora amaso mukayampa.

16 Mbese mpindujwe umwanzi wanyu n’uko mbabwira ukuri?

17 Ba bandi barabikundisha, nyamara si mu buryo bwiza kuko icyo bashaka ari ukubakingiranira hanze, kugira ngo namwe mubone uko mubihakirizwaho.

18 Icyakora byaba byiza ko mwakundwa mukundiwe mu byiza, atari igihe ndi kumwe namwe gusa, ahubwo iminsi yose.

19 Bana banjye bato, abo nongera kuramukwa kugeza aho Kristo azaremerwa muri mwe,

20 icyampa nkaba ndi kumwe namwe ubu ngo noroshye ijwi ryanjye, kuko mpeze mu rungabangabo ku bwanyu.

Sara na Hagari bari ibyitegererezo by’amasezerano abiri

21 Abashaka gutwarwa n’amategeko nimumbwire. Ntimurasobanukirwa n’amategeko?

22 Byanditswe yuko Aburahamu yari afite abahungu babiri, umwe ari uw’inshoreke undi ari uw’umugeni.

23 Uw’inshoreke yavutse nk’uko iby’umubiri bigenda, naho uw’umugeni yavutse ku bw’isezeranory’Imana.

24 Ibyo birimo umugani, kuko abo bagore bameze nk’amasezerano abiri. Rimwe ryavuye ku musozi wa Sinayi ribyarira ububata: iryo ni ryo rigereranywa na Hagari,

25 ari we kandi ugereranywa n’umusozi wa Sinayi wo muri Arabiya, kandi usobanurwa ngo Yerusalemu ya none, kuko iri mu bubata hamwe n’abana bayo.

26 Ariko Yerusalemu yo mu ijuru ni yo mugeni, ni yo mama wa twese

27 kuko byanditswe ngo

“Ishime ngumba itabyara,

Tera hejuru uvuge cyane utaramukwa,

Kuko abana b’inyungwakazi ari benshi,

Baruta ab’inkundwakazi.”

28 Nuko rero bene Data, namwe muri abana b’isezerano nk’uko Isaka yari ari.

29 Ariko nk’uko icyo gihe uwabyawe n’umubiri yarenganyaga uwabyawe n’Umwuka, na n’ubu ni ko bikimeze.

30 Mbese ibyanditswe bivuga bite? Biravuga biti “Senda inshoreke n’umuhungu wayo, kuko umuhungu w’inshoreke atazaraganwa n’umuhungu w’umugeni.”

31 Nuko bene Data, ntitukiri abana b’inshoreke, ahubwo turi ab’umugeni.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 − 1 =