Hab 2

Yerekwa ko abakiranutsi babeshwaho no kwizera

1 Nzahagarara hejuru y’umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndeba aho ari numve icyo ambwira, n’uko nzasubiza ku bw’icyo namuganyiye.

2 Maze Uwiteka aransubiza ati “Andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugira ngo ubisomye abyihutire.

3 Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, naho byatinda ubitegereze, kuko kuza ko bizaza ntibizahera.

4 Dore umutima we wishyize hejuru ntumutunganyemo, ariko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe.

5 “Ni ukuri na vino iramuriganya, ni umuntu ugamika kandi urarikira ntaregama iwe, agwiza irari nk’iry’ikuzimu kandi ameze nk’urupfu ntagira ubwo ahaga, ahubwo yikoranyirizaho amahanga yose, akiyegereza amoko yose.

6 Abo bose se ntibazamuciraho umugani wo kumushinyagurira? Bazavuga bati ‘Azagusha ishyano ugwiza ibitari ibye! Azageza ryari? Uwigerekaho kwishingira azagusha ishyano!’

7 “Mbese abazaguhōrantibazagutera bagutunguye, n’abazagukura umutima ntibazakubyukana ngo bakugire umunyago wabo?

8 Ubwo wanyaze amahanga menshi, amoko yose yasigaye nawe azakunyaga aguhoye amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, n’umurwa n’abawutuyemo bose.

9 “Azagusha ishyano ushakira inzu ye inyungu mbi kugira ngo yiyarikire icyari cye hejuru, ngo abone uko akira ukuboko k’umubi!

10 Inzu yawe wayiteje ibikoza isoni kuko warimbuye amoko menshi, ugacumurira ubugingo bwawe.

11 Kuko ibuye rizatakira ku nkike, kandi isōko yo mu gisenge cy’inzu izarisubiza.

12 “Azagusha ishyano uwubakisha umudugudu kuwuvusha amaraso, agakomeresha umudugudu gukiranirwa!

13 Uwiteka Nyiringabo si we utuma abantu bakorera ibizatwikwa n’umuriro, n’amahanga akiruhiriza ubusa?

14 Kuko isi izakwirwa no kumenya ubwiza bw’Uwiteka, nk’uko inyanja y’amazi isendēra.

15 “Azagusha ishyano uha umuturanyi we ibyokunywa, nawe umwongeraho ubumara bwawe bukamusindisha, kugira ngo urebe ubwambure bwe!

16 Wuzuweho no gukorwa n’isoni mu kigwi cy’icyubahiro, nawe unywe umere nk’utakebwe, igikombe kiri mu kuboko kw’iburyo k’Uwiteka kigiye kuguhindukiriraho, kandi isoni ziteye ishozi zizaba ku cyubahiro cyawe.

17 Kuko urugomo i Lebanoni hagiriwe no kurimbuka kw’inyamaswa kwabateye ubwoba, bizakugeraho ku bw’amaraso y’abantu n’urugomo igihugu cyagiriwe, ndetse n’umurwa n’abawutuyemo bose.

18 “Igishushanyo kibajwe kimaze iki, byatera umubaji wacyo kurushya akibaza? Igishushanyo kiyagijwe n’uwigisha ibinyoma, bimaze iki byatuma uwakibumbye acyiringira, akarema ibigirwamana bitavuga?

19 Azagusha ishyano ubwira igiti ati ‘Kanguka’, akabwira n’ibuye ritavuga ati ‘Haguruka!’ Mbese ibyo byakwigisha? Dore byayagirijweho izahabu n’ifeza, kandi nta mwuka bifite rwose.

20 “Ariko Uwiteka ari mu rusengero rwe rwera, isi yose iturize imbere ye.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − five =