Hab 3

Isengesho rya Habakuki

1 Gusenga k’umuhanuzi Habakuki, kwaririmbishwaga n’ijwi rya Shigiyonoti.

2 Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba,

Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka,

Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha,

Mu burakari wibuke kubabarira.

3 Imana yaje iturutse i Temani,

N’Iyera iturutse ku musozi Parani.

Sela.

Ubwiza bwayo bwakwiriye ijuru,

Kandi isi yuzuye gusingizwa kwayo.

4 Kurabagirana kwayo kwari kumeze nk’umucyo,

Imyambi y’umucyo yavaga mu kuboko kwayo,

Ni ho ububasha bwayo bwari bubitswe.

5 Icyorezo cyanyuraga imbere yayo,

N’amakara yaka akava ku birenge byayo.

6 Irahagarara igera urugero rw’isi,

Iritegereza itataniriza amahanga hirya no hino,

Imisozi ihoraho irasandara,

Udusozi tudashira turīka,

Imigenzereze yayo ihoraho iteka ryose.

7 Nabonye amahema ya Kushani afite umubabaro,

Inyegamo zo mu gihugu cy’i Midiyani zahinze umushyitsi.

8 Mbese imigezi ni yo Uwiteka yarakariye,

Cyangwa se uburakari bwawe bwari ku migezi,

Cyangwa umujinya wawe ku nyanja,

Kugira ngo ugendere ku mafarashi yawe,

No ku magare y’agakiza kawe?

9 Umuheto wawe warawujishuye rwose,

Imyambi y’ijambo ryawe ni yo muvumo wavumishije imiryango,

Sela.

Wasataguje isi imigezi.

10 Imisozi yarakubonye ihinda umushyitsi,

Amasumo y’amazi arahita,

Imuhengeri humvikanisha ijwi ryaho,

Hategera amaboko yaho hejuru.

11 Izuba n’ukwezi bihagarara mu kibanza cyabyo,

Ku bw’umucyo imyambi yawe yagendanaga,

No ku bwo kwaka kw’icumu ryawe rirabagirana.

12 Watambagiye igihugu ufite umujinya mwinshi,

Uhondaguza amahanga uburakari.

13 Wazanywe no gukiza ubwoko bwawe,

Kandi no gukiza uwawe wasīze.

Wakomerekeje umutwe w’inzu y’inkozi y’ibibi,

Ukuraho urufatiro ugeza mu gihumbi cyayo.

Sela.

14 Watikuye umugaba w’ingabo ze n’amacumu ye ubwe,

Baje kuntatanya bameze nka serwakira,

Byasaga nk’aho banezezwa no kumaraho abakene rwihishwa.

15 Inyanja wayikandagije amafarashi yawe,

Mu kigogo cy’amazi menshi.

16 Narabyumvise umubiri wanjye uhinda umushyitsi,

Iminwa yanjye isusumirishwa n’iryo jwi,

Ikimungu cyinjira mu magufwa yanjye,

Mpindira umushyitsi aho ndi,

Kuko nkwiriye gutegereza umunsi w’amakuba nywitondeye,

Igihe uzagera ku bwoko buzaduteza ibitero.

17 Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto,

Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka,

N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro,

18 Nta kabuza ko nishimana Uwiteka,

Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.

19 Uwiteka, Yehova ni we mbaraga zanjye,

Ibirenge byanjye abihindura nk’iby’imparakazi,

Kandi azantambagiza aharengeye hanjye.

Byahimbiwe umutware w’abaririmbyi babicuranga mu mirya y’inanga.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × 1 =