Heb 10

1 Ubwo amategeko ari igicucu cy’ibyiza bizaza akaba adafite ishusho yabyo ubwabyo, ntabwo yabasha gutunganya rwose abegera igicaniro, abatunganishije ibitambo bahora batamba uko umwaka utashye.

2 Iyo abibasha ntibaba bararorereye kubitamba? Kuko abasenga baba barejejwe rwose ntibabe bakimenyaho ibyaha,

3 ahubwo bahora bibutswa ibyaha byabo n’ibyo bitambo uko umwaka utashye.

4 Erega ntibishoboka ko amaraso y’amapfizi n’ay’ihene akuraho ibyaha!

5 Ni cyo cyatumye ubwo Yesu yazaga mu isi avuga ati

“Ibitambo n’amaturo ntiwabishatse,

Ahubwo wanyiteguriye umubiri.

6 Ntiwishimiye ibitambo byokeje,

Cyangwa ibitambo by’ibyaha.

7 Mperako ndavuga nti ‘Dore ndaje Mana,

(Mu muzingo w’igitabo ni ko byanditswe kuri jye),

Nzanywe no gukora ibyo ushaka.’ ”

8 Amaze kuvuga ibyo ngo “Ibitambo n’amaturo n’ibitambo byokeje, n’ibitambo by’ibyaha ntiwabishatse kandi ntiwabyishimiye”, (ari byo bitambwa nk’uko amategeko yategetse),

9 aherako aravuga ati “Dore nzanywe no gukora ibyo ushaka.” Akuriraho ibya mbere gukomeza ibya kabiri.

10 Uko gushaka kw’Imana ni ko kwatumye twezwa, tubiheshejwe n’uko umubiri wa Yesu watambwe rimwe gusa ngo bibe bihagije iteka.

11 Kandi umutambyi wese ahagarara iminsi yose akora umurimo we, atamba kenshi ibitambo bidahinduka bitabasha iteka kugira ubwo bikuraho ibyaha.

12 Ariko wa wundi amaze gutamba igitambo kimwe cy’iteka cy’ibyaha yicara iburyo bw’Imana,

13 ahera ubwo arindira igihe abanzi be bazashyirirwa munsi y’ibirenge bye.

14 Kuko abezwa yabatunganishije rwose igitambo kimwe kugeza iteka ryose.

15 Kandi n’Umwuka Wera ni we mugabo wo kuduhamiriza ibyo, amaze kuvuga ati

16 “Iri ni ryo sezerano nzasezerana na bo,

Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,

Nzashyira amategeko yanjye mu mitima yabo,

Kandi mu bwenge bwabo ni ho nzayandika.”

Arongera ati

17 “Ibyaha byabo n’ubugome bwabo sinzabyibuka ukundi.”

18 Noneho rero ubwo ibyo bibababariwe, ntihakiriho kongera gutamba ibitambo by’ibyaha.

Kwihanangirizwa kumaramaza mu byo kwizera isezerano rishya

19 Nuko bene Data, ubwo dufite ubushizi bw’ubwoba bwo kwinjizwa Ahera cyane n’amaraso ya Yesu,

20 tunyuze mu nzira yaduciriye nshya kandi y’ubugingo, inyura mu mwenda ukinze ari wo mubiri we,

21 kandi ubwo dufite umutambyi ukomeye utwara inzu y’Imana,

22 twegere dufite imitima y’ukuri twizera rwose tudashidikanya, imitima yacu iminjiriweho gukurwamo kwimenyaho ibibi, n’imibiri yacu yuhagijwe amazi meza.

23 Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega, kuko uwasezeranije ari uwo kwizerwa,

24 kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza.

25 Twe kwirengagiza guteranira hamwe nk’uko bamwe bajya bagira, ahubwo duhugurane kandi uko mubonye urya munsi wegera, mube ari ko murushaho kugenza mutyo.

26 Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha

27 keretse gutegerezanya ubwoba gucirwa ho iteka, no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana.

28 Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga, ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje,

29 nkanswe ukandagiye Umwana w’Imana, agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje, agahemura Umwuka utanga ubuntu! Ntimugira ngo azaba akwiriye igihano gikabije cyane kuruta bya bindi?

30 Kuko tuzi uwavuze ati “Guhōra ni ukwanjye, ni jye uzītūra.” Kandi ati “Uwiteka azacira urubanza ubwoko bwe.”

31 Erega biteye ubwoba gusumirwa n’amaboko y’Imana ihoraho!

32 Ariko mwibuke iminsi ya kera, uburyo mwihanganiraga imibabaro y’intambara nyinshi mumaze kuvirwa n’umucyo,

33 ubundi mugahinduka ibishungero mugatukwa mukababazwa, ubundi mugasangira imibabaro n’abagirirwa batyo.

34 Kuko mwababaranaga n’imbohe, mukemera munezerewe kunyagwa ibintu byanyu, mumenye yuko mufite ibindi mwabikiwe birusha ibyo kuba byiza bizahoraho.

35 Nuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye.

36 Kuko mukwiriye kwihangana kugira ngo nimumara gukora ibyo Imana ishaka, muzahabwe ibyasezeranijwe.

37 “Haracyasigaye igihe kigufi cyane,

Kandi uzaza ntazatinda.

38 Ariko umukiranutsi wanjye azabeshwaho no kwizera.

Nyamara nasubira inyuma, umutima wanjye ntuzamwishimira.”

39 Ariko twebweho ntidufite gusubira inyuma ngo turimbuke, ahubwo dufite kwizera kugira ngo tuzakize ubugingo bwacu.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

13 − 3 =