Heb 9

Ibitambo byo mu isezerano rya mbere ntibyari bihagije

1 Isezerano rya mbere na ryo ryari rifite imihango y’ubutambyi rifite n’Ahera h’iyi si

2 kuko hariho ihema ribanzirizwamo, ryarimo igitereko cy’amatabaza n’ameza, n’imitsima iyateretseho imbere y’Imana, rikitwa Ahera.

3 Kandi hirya y’inyegamo y’umwenda wa kabiri ukinze hariho ihema, hitwa Ahera cyane.

4 Aho harimo icyotero cyacuzwe mu izahabu, n’isanduku y’isezerano yayagirijweho izahabu impande zose, irimo urwabya rw’izahabu rurimo manu, irimo na ya nkoni ya Aroni yapfunditse uburabyo na bya bisate by’amabuye byanditsweho isezerano. Guteg 10.3-5

5 Hejuru yayo hariho Abakerubi b’icyubahiro bateye igicucu intebe y’imbabazi, ariko ibyo ntitwakwirirwa tubirondora nonaha.

6 Icyakora ibyo bimaze kwitegurwa bityo, abatambyi binjiraga iminsi yose mu ihema ribanzirizwamo, kugira ngo basohoze imirimo yabo.

7 Ariko mu rya kabiri ryo, hakinjiramo umutambyi mukuru wenyine rimwe gusa uko umwaka utashye, ariko ntiyinjiragamo atazanye amaraso yo kwituririra no guturirira ibyaha abantu batakoze nkana.

8 Nuko rero icyo Umwuka Wera atumenyesha, ni uko inzira ijya Ahera cyane yari itarerekanwa ihema rya mbere rikiriho,

9 ari ryo ryashushanyaga iby’iki gihe cya none, ubwo abakurikiza amategeko yaryo batura amaturo bagatamba ibitambo, bitakibasha gutunganya rwose umutima w’ubitura,

10 kuko ibyo hamwe n’ibibwiriza iby’ibyo kurya no kunywa, no kwiyibiza no kujabika by’uburyo bwinshi, ari amategeko yo mu buryo bw’abantu gusa, yategetswe kugeza ku gihe cyo gutunganywa.

11 Ariko Kristo amaze kuza, ahinduka umutambyi mukuru w’ibyiza bizaza, anyura mu ihema rirusha rya rindi gukomera no gutungana rwose ritaremwe n’intoki. Ibyo ni ukuvuga ngo ritari iryo mu byaremwe ibi.

12 Kandi ntiyinjijwe Ahera cyane n’amaraso y’ihene cyangwa n’ay’ibimasa, ahubwo yahinjijwe rimwe n’amaraso ye amaze kutubonera gucungurwa kw’iteka.

13 None ubwo amaraso y’ihene n’ay’amapfizi n’ivu ry’inka y’iriza, iyo biminjiriwe ku bahumanye ko byeza umubiri ugahumanuka,

14 nkanswe amaraso ya Kristo witambiye Imana atagira inenge ku bw’Umwuka w’iteka, ntazarushaho guhumanura imitima yanyu akayezaho imirimo ipfuye, kugira ngo mubone uko mukorera Imana ihoraho?

15 Ku bw’ibyo, ni cyo gituma aba umuhuza w’isezerano rishya, kugira ngo abahamagawe bahabwe ibiragwa bidashira byasezeranijwe, ubwo habayeho uwapfiriye gucungura abacumuye bagitegekwa n’isezerano rya mbere.

16 Iyo isezerano ryo kuraga ribonetse, hakwiriye kuboneka ibihamya ko uwarisezeranije yapfuye.

17 Isezerano ryo kuraga risohozwa n’urupfu rwa nyiraryo rwonyine, kuko ritagira icyo rimara rwose uwarisezeranije akiriho.

18 Ni cyo gituma n’isezerano rya mbere ritakomejwe hatariho amaraso.

19 Mose amaze kubwira abantu bose amategeko yose nk’uko yategetswe yose, yenda amaraso y’ibimasa n’ay’ihene, n’amazi n’ubwoya bw’intama bwazigishijwe inzigo itukura, yenda n’urubingo, nuko abiminjagira ku gitabo cy’amategeko no ku bantu bose

20 arababwira ati “Aya ni yo maraso y’isezerano Imana yabategekeye.”

21 Nuko ihema n’ibintu byose barikoreshagamo na byo abiminjagiraho amaraso,

22 kuko ukurikije amategeko ibintu hafi ya byose byezwa n’amaraso, kandi amaraso atavuye ntihabaho kubabarirwa ibyaha.

Igitambo cya Kristo cyabayeho rimwe gusa

23 Nuko rero, byari bikwiriye ko ibishushanyo by’ibyo mu ijuru byezwa muri bene ubwo buryo, naho ibyo mu ijuru ubwabyo bikezwa n’ibitambo biruta ibyo.

24 Kuko Kristo atinjiye Ahera haremwe n’intoki hāsuraga ha handi h’ukuri, ahubwo yinjiye mu ijuru ubwaho kugira ngo none ahagarare imbere y’Imana ku bwacu.

25 Kandi ntiyinjiriyemo kwitamba kenshi, nk’uko umutambyi mukuru yinjira Ahera cyane uko umwaka utashye afite amaraso atari aye,

26 kuko iyo biba bityo aba yari akwiriye kubabazwa kenshi, uhereye ku kuremwa kw’isi. Ahubwo none abonetse rimwe gusa ku mperuka y’ibihe, kugira ngo akuzeho ibyaha kwitamba.

27 Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza,

28 ni ko na Kristo amaze gutambwa rimwe ngo yishyireho ibyaha bya benshi, azaboneka ubwa kabiri atazanywe no kwitambira ibyaha, abonekerere abamutegereza kubazanira agakiza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seven + 13 =