Heb 5

1 Umutambyi mukuru wese iyo atoranijwe mu bantu, ashyirirwaho gukora ibyerekeye Imana ku bw’abantu kugira ngo ature amaturo, atambe n’ibitambo by’ibyaha,

2 kandi abasha kwihanganira abatagira ubwenge n’abayobye, kuko na we agoswe n’intege nke.

3 Ndetse ni cyo gituma akwiriye no kwitambirira ibye byaha, nk’uko abitambirira abandi.

4 Nta wiha icyo cyubahiro, ahubwo ahamagarwa n’Imana nk’uko Aroni yahamagawe.

5 Ni ko na Kristo atihimbarishije kwigira Umutambyi mukuru, ahubwo yabihawe n’Iyamubwiye iti

“Uri Umwana wanjye,

Uyu munsi ndakubyaye.”

6 Kandi nk’uko yavuze n’ahandi iti

“Uri Umutambyi iteka ryose,

Mu buryo bwa Melikisedeki.”

7 Yesu akiri mu mubiri, amaze kwinginga no gusaba cyane Iyabashije kumukiza urupfu ataka cyane arira, yumviswe ku bwo kubaha kwe.

8 Nyamara nubwo ari Umwana w’Imana, yigishijwe kumvira ku bw’imibabaro yihanganiye,

9 kandi amaze gutunganywa rwose abera abamwumvira bose umuhesha w’agakiza kadashira,

10 Imana ubwayo imwise umutambyi mukuru wo mu buryo bwa Melikisedeki.

11 Tumufiteho byinshi byo kuvugwa kandi biruhije gusobanurwa, kuko mwabaye ibihuri.

12 Kandi nubwo mwari mukwiriye kuba abigisha ubu kuko mumaze igihe kirekire mwiga, dore musigaye mukwiriye kongera kwigishwa namwe iby’ishingiro rya mbere ry’ibyavuzwe n’Imana, kandi mwahindutse abakwiriye kuramizwa amata aho kugaburirwa ibyokurya bikomeye,

13 kuko unywa amata aba ataraca akenge mu by’ijambo ryo gukiranuka kuko akiri uruhinja,

14 ariko ibyokurya bikomeye ni iby’abakuru bafite ubwenge, kandi bamenyereye gutandukanya ikibi n’icyiza.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four × 5 =