Heb 4

Uburuhukiro Imana yageneye abayizera

1 Nuko rero, ubwo isezerano ryo kwinjira mu buruhukiro bwayo rikiriho, dutinye kugira ngo ahari hatagira uwo muri mwe wasa nk’aho atarishyikira.

2 Kuko natwe twabwiwe ubutumwa bwiza nka ba bandi, nyamara ijambo bumvise ntiryabagiriye umumaro kuko abaryumvise bataryakiranye umutima wizera.

3 Naho twebwe ubwo twizeye twinjira muri ubwo buruhukiro, (ubwo yavuze iti

“Narahiranye umujinya wanjye nti

‘Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye’ ”),

ari bwo Imana yaruhutse irangije imirimo yayoimaze kurema isi.

4 Kuko hariho aho yavuze iby’umunsi wa karindwi iti “Imana yaruhutse imirimo yayo yose ku munsi wa karindwi.”

5 Kandi na none ngo “Ntibazinjira mu buruhukiro bwanjye.”

6 Nuko rero, ubwo bisigariye bamwe kubwinjiramo, ba bandi ba kera bumvise ubutumwa bwiza bakaba barabujijwe kwinjiramo no kutumvira,

7 Imana yongera gutoranya umunsi, ari wouyu munsi, ivugira mu kanwa ka Dawidi nubwo hashize igihe kirekire cyane, ya magambo yamaze kuvugwa haruguru ngo

“Uyu munsi nimwumva ijwi ryayo,

Ntimwinangire imitima.”

8 Iyo Yosuwa abaruhura, Imana ntiyajyaga kuvuga hanyuma iby’undi munsi.

9 Nuko rero, ku bw’ibyo haracyariho uburuhukiro bw’isabato bubikiwe abantu b’Imana,

10 kuko uwinjiye mu buruhukiro bwayo na we aba aruhutse imirimo ye nk’uko Imana yaruhutse iyayo.

11 Nuko tugire umwete wo kwinjira muri ubwo buruhukiro, kugira ngo hatagira umuntu ugwa akurikije icyitegererezo cya ba bandi cyo kutumvira.

12 Kuko ijambo ry’Imana ari rizima, rifite imbaraga kandi rikagira ubugi buruta ubw’inkota zose, rigahinguranya ndetse kugeza ubwo rigabanya ubugingo n’umwuka, rikagabanya ingingo n’umusokōro kandi rikabangukira kugenzura ibyo umutima wibwira ukagambirira.

13 Nta cyaremwe kitagaragara imbere yayo, ahubwo byose bitwikuruwe nk’ibyambaye ubusa mu maso y’Izatubaza ibyo twakoze.

Kristo ni umutambyi mukuru uruta abatambyi bakuru bo mu isezerano rya kera

14 Nuko ubwo dufite umutambyi mukuru ukomeye wagiye mu ijuru, ari we Yesu Umwana w’Imana, dukomeze ibyo twizera tukabyatura.

15 Kuko tudafite umutambyi mukuru utabasha kubabarana natwe mu ntege nke zacu, ahubwo yageragejwe uburyo bwose nkatwe, keretse yuko atigeze akora icyaha.

16 Nuko rero, twegere intebe y’ubuntu tudatinya, kugira ngo tubabarirwe tubone ubuntu bwo kudutabara mu gihe gikwiriye.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × four =