Heb 8

Iby’ubutambyi bukuru bwa Kristo n’iby’isezerano rishya

1 Mu byo tuvuga igikomeye ni iki ngiki: Dufite umutambyi mukuru umeze atyo wicaye iburyo bw’intebe y’Ikomeye cyane yo mu ijuru,

2 ukorera Ahera ho mu ihema ry’ukuri, iryo abantu batabambye ahubwo ryabambwe n’Umwami Imana.

3 Ubwo umutambyi wese ashyirirwaho umurimo wo gutura amaturo no gutamba ibitambo, ni cyo gituma na wa wundi na we akwiriye kugira icyo atura.

4 Iyaba yari mu isi ntaba abona uko aba umutambyi, kuko hasanzwe abandi batambyi batura amaturo nk’uko bitegetswe n’amategeko.

5 (Kandi umurimo abo bakora ni igishushanyo n’igicucu cy’ibyo mu ijuru, nk’uko Mose yabwiwe n’Imana agiye kurema rya hema, ngo “Gira umwete wo gukora byose ukurikije icyitegererezo werekewe kuri wa musozi.”)

6 Ariko none umurimo Yesu yahawe urusha uw’abo kuba mwiza kuko ari umuhuza w’isezerano riruta iryabo, kuko ryakomejwe n’amasezerano aruta ayabo.

7 Iyo rya sezerano rya mbere ryinonosora, ntihajyaga kuba hakwiriye gushakwa irindi.

8 Kuko yavuze ibagaya iti

“Dore iminsi igiye kuza, ni ko Uwiteka avuga,

Ubwo nzasezerana isezerano rishya

N’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda,

9 Ridahwanye n’isezerano nasezeranye na ba sekuruza,

Ku munsi nabafataga ukuboko,

Nkabakura mu gihugu cya Egiputa,

Kuko batagumye mu isezerano ryanjye,

Nanjye simbiteho. Ni ko Uwiteka avuga.

10 Kuko iri sezerano ari ryo nzasezerana n’inzu ya Isirayeli,

Hanyuma y’iyo minsi, ni ko Uwiteka avuga,

‘Nzashyira amategeko yanjye mu bwenge bwabo,

Nyandike mu mitima yabo,

Kandi nzaba Imana yabo,

Na bo bazaba ubwoko bwanjye.’

11 Ntibazigishanya ngo umuntu wese yigishe mugenzi we,

Cyangwa ngo yigishe mwene se ati ‘Menya Uwiteka’,

Kuko bose bazamenya,

Uhereye ku woroheje hanyuma y’abandi,

Ukageza ku ukomeye uruta abandi.

12 Kuko nzabababarira gukiranirwa kwabo,

Kandi ibyaha byabo sinzabyibuka ukundi.”

13 Ubwo Uwiteka yavuze ati “Isezerano rishya”, ibyo bigaragaza yuko yashajishije irya mbere, kandi igishaje kikaba gikuru kiba cyenda gushira.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − sixteen =