Hoz 10

1 Isirayeli ni uruzabibu rurumbuka, rwera imbuto zarwo. Imbuto ze nyinshi zamuteye kugwiza ibicaniro, uburumbuke bw’igihugu cye bwabateye kwiyubakira inkingi nziza z’ibigirwamana.

2 Bagira imitima ibiri: noneho bazasanganwa igicumuro, Imana izasenya ibicaniro byabo, izarimbura za nkingi zabo z’ibigirwamana.

3 Ni ukuri noneho bazavuga bati “Nta mwami dufite kuko tutubashye Uwiteka, kandi umwami yatumarira iki?”

4 Bavuga amagambo y’ubusa, bakarahira ibinyoma mu masezerano basezeranye. Ni cyo gituma iteka rigiye gucibwa vuba nk’uko umuhoko umera mu mayogi y’imirima.

5 Abatuye i Samariya bazaterwa ubwoba ku bw’inyanaz’ibigirwamanaz’i Betaveni, kuko abantu baho bazaziririra hamwe n’abatambyi babo, banezerwaga n’ubwiza bwazo kuko bwashize.

6 Zizajyanwa muri Ashuri guturwa Umwami Yarebu, Efurayimu azakorwa n’isoni, na Isirayeli azamwazwa n’imigambi ye.

7 Naho i Samariya, umwami waho ahwamye nk’ifuro riri ku mazi.

8 Ingoro zo muri Aveni, ari zo gicumuro cya Isirayeli, zizasenywa, amahwa n’ibitovu bizamera ku bicaniro byaho. Ni bwo bazabwira imisozi miremire bati “Nimudutwikire”, n’iyindi iringaniye bati “Nimutugwire.”

9 “Isirayeli we, wacumuye uhereye igihe cy’i Gibeya, ni ko bakomeje kugira ngo intambara yabaye ku bakiranirwa b’i Gibeya itabageraho.

10 Nzabahana uko nshaka, kandi abanyamahanga bazateranira kubarwanya, igihe bazaba baboshywe ku bicumuro byabo uko ari bibiri.

11 “Efurayimu ni nk’ishashi yamenyerejwe, ikunda kuvunga ingano, ariko nzashyira ingiga y’igiti ku ijosi rye ryiza. Efurayimu nzamushyiraho umugenda hejuru, Yuda azarima, Yakobo na we azacoca.

12 Mwibibire mukurikiza gukiranuka, musarure mukurikiza imbabazi, murime imishike yanyu kuko ari igihe cyo gushaka Uwiteka, kugeza igihe azaza akabavubira gukiranuka.

13 Mwahinze gukiranirwa musarura ibibi, mwariye imbuto z’ibinyoma, kuko wiringiye imigambi yawe n’ubwinshi bw’intwari zawe.

14 Ni cyo gituma hazaba imivurungano mu bwoko bwawe, kandi ibihome byawe byose bizasenywa, nk’uko Shalumani yarimbuye i Betarubeli ku munsi w’intambara, ubwo umubyeyi yavungaguranwaga n’abana be.

15 Ni ko i Beteli muzagenzwa muzize ibibi byanyu bikabije. Mu museke umwami wa Isirayeli azaba amaze kurimburwa rwose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

16 − eight =