Hoz 9

1 Isirayeli we, we kwishima, ntukavuze impundu nk’abanyamahanga, kuko waretse Imana yawe, ukajya gusambana ukishakira ingororano zabyo ku mbuga zose aho bahurira ingano.

2 Ariko ibiri ku mbuga no mu mivure ntibizabatunga, kandi bazaheba na vino y’ihira.

3 Ntibazatura mu gihugu cy’Uwiteka, ahubwo Efurayimu azasubira muri Egiputa, kandi bazarira ibyokurya bihumanya muri Ashuri.

4 Ntibazatura Uwiteka amaturo ya vino, ntabwo azamunezeza. Ibitambo byabo bizababera nk’ibyokurya by’abirabuye, abazabirya bose bazaba bahumanye kuko imitsima yabo bazayirira, ntibazagera mu nzu y’Uwiteka.

5 Muzakora iki ku munsi wo guterana kwera, no ku munsi w’ibirori by’Uwiteka?

6 Kuko dore bahunze kurimbuka, ariko Egiputa hazabakira, na ho i Mofu hazabahamba. Ibintu byabo binezeza by’ifeza bizarengwaho n’igisura, n’amahwa azamera mu ngo zabo.

7 Iminsi yo guhanwa irageze, iminsi yo guhōrwa irashyitse, Isirayeli azabimenya. Umuhanuzi yabaye umupfu, n’uhanzweho n’umwuka yarasaze, basarishijwe no gukiranirwa kwawe kwinshi, n’uko ubwanzi bwawe bugwiriye.

8 Efurayimu ni umurinzi uhēza Imana yanjye: ubukira bategesha inyoni butezwe ku nzira zose, aho umuhanuzi anyura, urwango rwabo ruramukurikirana no mu nzu y’Imana ye.

9 Biyanduje bishayishije nko mu gihe cy’i Gibeya, izibuka gukiranirwa kwabo, izabahanira ibyaha byabo.

10 “Mu gihe nabonaga Isirayeli yari ameze nk’inzabibu zo mu kidaturwa, ba sogokuruza nababonye bameze nk’imbuto z’umutini muto z’umwimambere, ariko bagiye i Bāli y’i Pewori biyegurira ibiteye isoni, baba babi bikabije nk’ikigirwamana bakunze.

11 Na we Efurayimu ubwiza bwe buzaguruka nk’inyoni: nta wuzabyara, nta wuzatwita kandi nta wuzasama inda.

12 Naho barera abana babo, nzababambura he kugira umuntu usigara, ndetse bazabona ishyano igihe nzabarekera!

13 “Uko nabonye i Tiro hameze ni ko nabonye Efurayimu, atuye nk’imbuto yatewe aheza, ariko Efurayimu na we, abana be azabashyira umwicanyi.”

14 Uwiteka ubahane. Ugiye kubahanisha iki? Ubahanishe gukuramo inda n’amabere yagonesheje.

15 “Ububi bwabo bwose bwagaragariye i Gilugali, ni ho nabangiye. Nzabirukana mu nzu yanjye mbahoye ububi bw’ibyo bakoze, sinzongera kubakunda ukundi, ibikomangoma byabo byose ni abagome.

16 Efurayimu yaraciwe, imizi yabo yarumye ntibazera imbuto. Ni ukuri naho babyara, nzica imbuto zituruka mu nda zabo z’inkoramutima.”

17 Imana yanjye izabica kuko batayumviye, kandi bazarorongotanira mu mahanga yose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

three × 3 =