Hoz 7

1 “Igihe nashakaga gukiza Isirayeli, gukiranirwa kwa Efurayimu kwahereyeko kurahishurwa, n’ubugome bw’i Samariya na bwo, kuko bakora iby’ibinyoma, umujura yinjira mu cyuho, kandi igitero cy’abambuzi kikamburira ku gasozi.

2 Kandi mu mitima yabo ntibatekereza ko nibuka gukiranirwa kwabo kose. Noneho imigirire yabo mibi irabagose kandi iri no mu maso yanjye.

3 “Banezereza umwami gukiranirwa kwabo, n’ibikomangoma byishimira ibinyoma byabo.

4 Bose ni abasambanyi, bameze nk’iziko ricanwemo n’umutetsi, areka gucana iyo amaze gucugusa irobe kugeza igihe rimaze gutubuka.

5 Ku munsi w’ibirori by’umwami wacu ibikomangoma byatewe kurwara n’inzoga nyinshi banyoye, umwami na we arambura ukuboko hamwe n’abakobanyi.

6 Biteguje imitima yabo imeze nk’iziko mu gihe bubikiraga. Umutetsi wabo arasinzira agakesha ijoro, bwacya imigambi yabo ikagurumana nk’umuriro.

7 “Bose bashyushye nk’iziko, barya abacamanza babo, abami babo bose baraguye, nta n’umwe wo muri bo untabaza.

8 “Efurayimu yivanze n’ayandi moko, Efurayimu ni nk’umutsima udahinduweugashya uruhande rumwe.

9 Abanyamahanga bamumazemo imbaraga ze kandi ntabizi, ndetse yameze n’imvi z’ibitarutaru ntiyabimenya.

10 Na Isirayeli ashinjwa n’ubwibone bwe, ariko ntibarakagarukira Uwiteka Imana yabo, ngo ibyo byose bitume bayishaka.

11 Efurayimu ni nk’inuma y’injiji itagira ubwenge, batakira Egiputa bagahungira no muri Ashuri.

12 Nibagenda nzabatega ikigoyi cyanjye, nzabamanura nk’ibisiga byo mu kirere, nzabahana nk’uko baburiwe bari mu iteraniro ryabo.

13 “Bazabona ishyano kuko bayembayembye nkababura. Nibarimbuke kuko bangomeye, nubwo nifuzaga kubacungura barambeshyeye.

14 Kandi ntibantakiye banyerekejeho umutima, ahubwo baborogera ku mariri yabo. Ikibatera guteranira hamwe ni ukurya no kunywa gusa, ariko jye barangomera.

15 Nubwo nabigishije ngakomeza amaboko yabo, ariko bajya inama zo kungirira nabi.

16 Barahindukira, ntibahindukirira Isumbabyose, bameze nk’umuheto w’igifuma. Ibikomangoma byabo bizarimbuzwa inkota bazize urugomo rw’ururimi rwabo. Ni cyo kizatuma basekerwa mu gihugu cya Egiputa.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen − 11 =