Hoz 8

1 “Shyira impanda mu kanwa! Azaza nk’igisiga agwire urusengero rw’Uwiteka, kuko bishe isezerano ryanjye, bakica n’amategeko yanjye.

2 Bazantakira bati ‘Mana yacu twebwe Abisirayeli, turakuzi.’

3 Isirayeli yataye ibyiza, na we umwanzi azamuhiga.

4 “Bimitse abami ntabitegetse, bishyiriyeho ibikomangoma ntabizi, biremeye ibigirwamana mu ifeza yabo n’izahabu yabo, bituma bacibwa.

5 Inyana yawe Samariya we yarayanze, uburakari bwanjye bubagurumanaho. Bazahereza he banga gukurwaho urubanza?

6 Kuko iyonyanaikomoka ku Bisirayeli si Imana nyakuri, kuko ari indemano y’umukozi. Ni ukuri inyana y’i Samariya izavunagurika.

7 Babibye umuyaga bazasarura serwakira. Nta masaka azeza, ishaka ntirizavamo ifu, kandi naho yavamo abanyamahanga ni bo bazayiyongobereza.

8 Abisirayeli barayongobejwe, ubu bari mu banyamahanga bameze nk’ikibindi kigawa na bose,

9 kuko bazamutse bakajya muri Ashuri nk’imparage iri ukwayo, Efurayimu yiguriye abakunzi.

10 Ni ukuri naho bahongera abanyamahanga, ngiye kubateza ayo mahanga kandi bazatuba bidatinze, ku bw’umutwaro umwami w’ibikomangoma azabakorera.

11 “Kuko Efurayimu yagwijije ibicaniro byo gukora ibyaha, ibyo bicaniro ni byo byamubereye icyaha.

12 Naho namwandikira iby’amategeko yanjye nkageza ku bihumbi icumi, yayareba nk’ikintu cy’inzaduka.

13 Ibitambo bantambirira babitambira kugira ngo bibonere inyama zo kwirira, ariko Uwiteka ntabwo yemera ibyo. Noneho azibuka gukiranirwa kwabo kandi abahanire ibyaha byabo, bazasubira muri Egiputa.

14 “Isirayeli yibagiwe Umuremyi we kandi yiyubakiye amanyumba, na Yuda yigwirije imidugudu igoswe n’inkike z’amabuye, ariko nzamutwikira imidugudu, ntwike n’ibihome byayo.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + fourteen =