Ibar 8

Amategeko y’Abalewi

1 Uwiteka abwira Mose ati

2 “Bwira Aroni uti ‘Nushyira ya matabaza ku gitereko cyayo, ajye amurikira imbere yacyo uko ari arindwi.’ ”

3 Aroni abigenza atyo, ashyira ayo matabaza ku gitereko uburyo butuma amurikira imbere yacyo, uko Uwiteka yategetse Mose.

4 Uku ni ko kuremwa kw’icyo gitereko cyaremwe mu izahabu icuzwe: uhereye ku ndiba yacyo n’uburabyo bwo kuri cyo cyaremwe mu izahabu icuzwe. Uko icyitegererezo cyari kiri Uwiteka yeretse Mose, aba ari ko Mose akiremesha.

5 Uwiteka abwira Mose ati

6 “Robanura Abalewi mu Bisirayeli ubahumanure.

7 Ubagenzereze utya kugira ngo ubahumanure: ubamisheho amazi y’impongano y’ibyaha, biyogosheshe umubiri wose, bamese imyenda yabo bihumanure.

8 Maze bende ikimasa cy’umusore, n’ituro ryo guturanwa na cyo ry’ifu y’ingezi yavuganywe n’amavuta ya elayo, wende n’ikimasa cy’umusore kindi ho igitambo cyo gutambirwa ibyaha.

9 Umurike Abalewi imbere y’ihema ry’ibonaniro, uteranye iteraniro ry’Abisirayeli ryose.

10 Umurike Abalewi imbere y’Uwiteka, Abisirayeli babarambikeho ibiganza.

11 Aroni azungurize Abalewi imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, babe mu cyimbo cy’Abisirayeli,babe abo gukora umurimo w’Uwiteka.

12 Abalewi barambike ibiganza mu mpanga z’ibyo bimasa: utambire Uwiteka kimwe ho igitambo gitambirwa ibyaha, n’ikindi ho igitambo cyoswa, ubihongerere Abalewi.

13 “Ushyire Abalewi imbere ya Aroni n’abana be, ubazunguze babe ituro rijungurijwe Uwiteka.

14 Uko abe ari ko utandukanya Abalewi n’Abisirayeli bandi, Abalewi babe abanjye.

15 Maze Abalewi babone kwinjirira gukora imirimo yo mu ihema ry’ibonaniro. Ubahumanure, ubazunguze babe ituro rijungujwe,

16 kuko mbahawe rwose mu Bisirayeli, mbītoreye gusubira mu cyimbo cy’abana b’uburiza bose, imfura z’Abisirayeli zose.

17 Kuko uburiza bw’Abisirayeli bwose ari ubwanjye, ubw’abantu n’ubw’amatungo, nabwiyereje kuri wa munsi niciragaho uburiza bwo mu gihugu cya Egiputa bwose.

18 None ntoye Abalewi mu cyimbo cy’imfura z’Abisirayeli zose.

19 Kandi nahereye Aroni n’abana be Abalewi kugira ngo babe ababo mu Bisirayeli, bakorere mu ihema ry’ibonaniro imirimo ikwiriye Abisirayeli, bahongerere Abisirayeli kugira ngo Abisirayeli badaterwa n’umuze, nibigira hafi y’Ahera.”

20 Uko ni ko Mose na Aroni n’iteraniro ry’Abisirayeli ryose bagenza Abalewi. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi kose, abe ari ko Abisirayeli babagenza.

21 Abalewi bihumanure ibyaha, bamese imyenda yabo, Aroni abazungurize imbere y’Uwiteka babe ituro rijungujwe, Aroni abahongererere kubahumanura.

22 Maze Abalewi babona kwinjira gukora imirimo yabo yo mu ihema ry’ibonaniro imbere ya Aroni n’abana be. Uko Uwiteka yategetse Mose ku by’Abalewi, abe ari ko babagenza.

23 Uwiteka abwira Mose ati

24 “Ibi ni byo nkubwira ku Balewi: abamaze imyaka y’ubukuru makumyabiri n’itanu cyangwa isāga binjire mu bugaragu bw’ihema ry’ibonaniro, bajye barikoreramo imirimo.

25 Nibamara imyaka y’ubukuru mirongo itanu, bave muri ubwo bugaragu be kugumya gukora imirimo iruhije.

26 Ariko bajye bafasha bene wabo mu ihema ry’ibonaniro kurinda ibyo barindishijwe, be gukora imirimo iruhije. Uko abe ari ko ugenza Abalewi ku by’imirimo yabo.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

four − one =