Ibar 9

Andi mategeko ya Pasika

1 Uwiteka abwirira Mose mu butayu bwa Sinayi, mu kwezi kwa mbere ko mu mwaka wa kabiri, uhereye aho baviriye mu gihugu cya Egiputa ati

2 “Kandi Abisirayeli baziririze Pasika mu gihe cyayo cyategetswe.

3 Ku munsi wa cumi n’ine w’uku kwezi nimugoroba, abe ari ho muzayiziririza nk’uko igihe cyayo cyategetswe. Muzayiziririze mukurikize amategeko yayo yose n’imigenzo yayo mwabwirijwe yose.”

4 Mose abwira Abisirayeli ngo baziririze Pasika.

5 Bayiziririza mu kwezi kwa mbere, ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, bari mu butayu bwa Sinayi. Uko Uwiteka yategetse Mose kose, aba ari ko Abisirayeli bagenza.

6 Hariho abantu bahumanijwe n’intumbi y’umuntu, ntibabasha kuziririza Pasika kuri uwo munsi: baza imbere ya Mose na Aroni kuri uwo munsi,

7 baramubwira bati “Twahumanijwe n’intumbi y’umuntu, ariko byatuburiza iki gutambira Uwiteka igitambo mu gihe cyacyo cyategetswe hamwe n’Abisirayeli bandi?”

8 Mose arabasubiza ati “Nimube muretse mbaze numve icyo Uwiteka ari butegeke ibyanyu.”

9 Uwiteka abwira Mose ati

10 “Bwira Abisirayeli uti ‘Nihagira umuntu muri mwe cyangwa mu rubyaro rwanyu uhumanywa n’intumbi, cyangwa uri mu rugendo rwa kure, nubwo bimeze bityo, aziriririze Uwiteka Pasika.

11 Mu kwezi kwa kabiri ku munsi wako wa cumi n’ine nimugoroba, abe ari ho bayiziriririza, bayirishe imitsima itasembuwe n’imboga zisharira,

12 he kugira inyama zayo baraza ngo zigeze mu gitondo, kandi he kugira igufwa bavuna. Uko itegeko rya Pasika ryose riri abe ari ko bayiziririza.

13 Ariko umuntu udahumanye kandi ntabe mu rugendo, akareka kuziririza Pasika azacibwe mu bwoko bwe. Kuko atatambiye Uwiteka icyo gitambo mu gihe cyacyo cyategetswe, uwo muntu azagibwaho n’icyaha cye.

14 “ ‘Kandi umunyamahanga nasuhukira muri mwe agashaka kuziriririza Uwiteka Pasika, akurikize itegeko rya Pasika n’imigenzo yayo yabwirijwe: umunyamahanga na kavukire muzabasangize itegeko.’ ”

Inkingi y’igicu yayoboraga Abisirayeli mu rugendo rwabo

15 Umunsi ubuturo bwera bwashinzwe, cya gicu gitwikira ubwo buturo, ari bwo Hema ry’Ibihamya, kandi nimugoroba kiba ku buturo gisa n’umuriro kigeza mu gitondo.

16 Uko ni ko byabaga iminsi yose: cya gicu cyarabutwikiraga, nijoro kigasa n’umuriro.

17 Kandi uko icyo gicu cyaterurwaga kuri iryo Hema, Abisirayeli babonaga kugenda, kandi aho cyahagararaga akaba ari ho Abisirayeli babamba amahema.

18 Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryahagurutsaga Abisirayeli, kandi akaba ari ryo ribabambisha amahema. Igihe cyose icyo gicu cyamaraga ku buturo bwera, bakimaraga aho babambye amahema.

19 Iyo icyo gicu cyamaraga iminsi myinshi ku buturo, Abisirayeli bitonderaga icyo Uwiteka yabihanangirije ntibagende.

20 Ubundi icyo gicu cyamaraga iminsi mike ku buturo, maze itegeko ry’Uwiteka rikabagumisha aho babambye amahema akaba ari ryo ribahagurutsa.

21 Ubundi cyabugumagaho gihereye nimugoroba kikageza mu gitondo, cyabuterurwaho mu gitondo bagahaguruka. Cyangwa cyabwirirwaho kikaburaraho, maze kikabuterurwaho bagahaguruka.

22 Naho yaba iminsi ibiri cyangwa ukwezi cyangwa umwaka, iyo icyo gicu cyatindaga ku buturo bwera kikabugumaho, Abisirayeli bagumaga aho babambye amahema ntibagende, maze cyabuterurwaho bagahaguruka bakagenda.

23 Itegeko ry’Uwiteka ni ryo ryababambishaga amahema, kandi akaba ari ryo ribahagurutsa. Bitonderaga ibyo Uwiteka yabihanangirije, uko Uwiteka yabategekeye mu kanwa ka Mose.

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × 4 =