Ibyah 7

Abisirayeli bakiranutse bazarokoka

1 Hanyuma y’ibyo mbona abamarayika bane bahagaze ku mpfuruka enye z’isi bafashe imiyaga ine yo mu isi, kugira ngo hatagira umuyaga uhuha mu isi cyangwa mu nyanja cyangwa ku giti cyose.

2 Mbona na marayika wundi azamuka ava i burasirazuba, afite ikimenyetso cy’Imana ihoraho, arangurura ijwi rirenga, abwira ba bamarayika bane bahawe kubabaza isi n’inyanja ati

3 “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.”

4 Numva umubare w’abashyizweho ikimenyetso ngo ni agahumbi n’inzovu enye n’ibihumbi bine. Ni bo bashyizweho ikimenyetso bo mu miryango yose y’Abisirayeli.

5 Abo mu muryango wa Yuda bashyizweho ikimenyetso

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Rubeni

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Gadi

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

6 Abo mu muryango wa Asheri

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Nafutali

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Manase

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

7 Abo mu muryango wa Simiyoni

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Lewi

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Isakari

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

8 Abo mu muryango wa Zebuluni

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Yosefu

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Abo mu muryango wa Benyamini

ni inzovu n’ibihumbi bibiri.

Yohana yerekwa abahowe Yesu bageze mu ijuru

9 Hanyuma y’ibyo mbona abantu benshi umuntu atabasha kubara, bo mu mahanga yose n’imiryango yose n’amoko yose n’indimi zose, bahagaze imbere ya ya ntebe n’imbere y’Umwana w’Intama, bambaye ibishura byera kandi bafite amashami y’imikindo mu ntoki zabo,

10 bavuga ijwi rirenga bati “Agakiza ni ak’Imana yacu yicaye ku ntebe n’ak’Umwana w’Intama.”

11 Nuko abamarayika bose bari bahagaze bagose ya ntebe na ba bakuru na bya bizima bine, bikubita hasi bubamye imbere y’intebe, baramya Imana bati

12 “Amen, amahirwe n’icyubahiro n’ubwenge n’ishimwe, no guhimbazwa n’ubutware n’imbaraga bibe iby’Imana yacu iteka ryose, Amen.”

13 Umwe muri ba bakuru arambaza ati “Aba bambaye ibishura byera ni bande kandi bavuye he?”

14 Ndamusubiza nti “Mwami wanjye, ni wowe ubizi.” Arambwira ati “Aba ni abavuye muri urya mubabaro mwinshi, kandi bameshe ibishura byabo babyejesha amaraso y’Umwana w’Intama.

15 Ni cyo gituma baba imbere y’intebe y’Imana, bakayikorera mu rusengero rwayo ku manywa na nijoro, kandi Iyicaye ku ntebe izababambaho ihema ryayo.

16 Ntibazicwa n’inzara ukundi, kandi ntibazicwa n’inyota ukundi kandi izuba ntirizabica cyangwa icyokere cyose,

17 kuko Umwana w’Intama uri hagati y’intebe y’ubwami, azabaragira akabuhira amasōko y’amazi y’ubugingo, kandi Imana izahanagura amarira yose ku maso yabo.”

Leave a comment

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × 5 =